RFL
Kigali

BUGOYI WOOD: Umurindi w’abanya Rubavu ushobora kuba imbarutso yo kuzanzahura muzika n’imyidagaduro y’aka karere

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/05/2018 14:21
2


Mu myaka yose ishize muzika y’u Rwanda isa n'aho yashinze imizi mu mujyi wa Kigali, benshi mu bakurikiranira hafi muzika ndetse n’indi myidagaduro bakunze kwibaza impamvu indi mijyi irimo nikomeye mu Rwanda itajya irenga umutaru mu kwamamara cyangwa kuvamo abahanzi b’ibyamamare icyakora magingo aya Rubavu ishobora kuba iri mu nzira nziza.



N'ubwo Kigali ari yo isa niyigaruriye imyidagaduro mu myaka ya 2007-2010, Huye yaje gusa niyigarurira imyidagaduro iba igicumbi cy’ibitaramo cyane kaminuza y’u Rwanda ariko icyo gihe ikaba yaratizwaga umurindi na Radiyo Salus yari yarahagurukiye kuzamura imyidagaduro binyuze mu banyamakuru bahakoraga. Nyuma y’uko aba banyamakuru bavuye kuri iyi radiyo bakinjira umujyi wa Kigali ibijyanye n’imyidagaduro noneho byahise bibarizwa Kigali, bituma Huye yari yarakoze mu jisho umujyi wa Kigali icika intege kuva ubwo.

N'ubwo ariko iyi mijyi ibiri yasaga nihanganye, hagati aho habaga hari Rubavu nayo yari ishyushye usanga abadataramiye muri iyo mijyi bahinira Rubavu ahari hakunzwe cyane amazi y’ikiyaga cya Kivu ndetse na Radio Rc Rubavu nayo yabicaga bigacika muri icyo gihe. Aha hanabarizwaga abahanzi banyuranye baje kubimburirwa na Young Grace wabavuyemo akinjirira muzika y’u Rwanda ndetse akaba umuhanzikazi rukumbi uturuka mu karere ka Rubavu ukunzwe ku rwego rw’igihugu. Icyakora kuva yakwamamara avuye i Rubavu wagira ngo inzira yanyuze yasize ayifunze cyangwa ni iteme ryacitse dore ko nyuma ye ntawundi urabikora nababigerageje bose usanga bahagama mu nzira.

Icyaburaga ngo muzika ndetse n’imyidagaduro i Rubavu bizamuke cyaravumbuwe…

Rubavu ni umujyi nawo utuwe n'abahanzi batari bake bafite impano, ni umujyi ufite ibikorwa remezo n'ubwo atari byinshi byatuma nayo iba igicumbi cy’imyidagaduro mu Rwanda ariko urebye icyaburaga cyari ugushyira hamwe kw’abatuye uyu mujyi ngo bashyigikirane cyane bashyigikire abahanzi n'abandi bakora imyidagaduro bakomoka cyangwa baba muri uyu mujyi.

Nyuma yo kubona ko iki ari ikibazo, abanya Rubavu batangiye kampanye ishobora gusiga uyu mujyi ndetse n'aka gace bakemuye iki kibazo, binyuze mu muhanzi ukomoka Rubavu ariko wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Shizzo yatangije kampanye yise ‘Bugoyi wood’ aho akoresha imipira, ingofero n’ibindi binyuranye byanditseho amagambo agaragaza urukundo abatuye cyangwa abakomoka muri aka gace bakunda agace kabo. Uburyo iki gitekerezo cyakiriwe n'abakomoka muri aka gace ndetse bagashyigikira uyu muhanzi biraca amarenga ko hatabayeho kurangara hagakomeza uku gushyigikirana imyidagaduro muri aka gace yatera imbere.

Ni iki bisaba ngo muzika n’imyidagaduro mu gace ka Rubavu bitere imbere…

Mu kiganiro kigufi Inyarwanda.comy yagiranye na Fred Ruterana umunyamakuru ukomeye w’imyidagaduro mu karere ka Rubavu yatangaje ko asanga igihe kigeze ngo abahanzi bo mu karere ka Rubavu batere mbere, akarere kabo kongere kamere neza mu bijyanye n’imyidagaduro, ibi kandi nawe akaba abibona mu gihe cya vuba bitewe n'uko abona abakomoka n'abatuye muri aka gace bahagurukiye gushyigikirana by’umwihariko binyuze muri iyi kampanye nshya yazanywe n’uyu muraperi.

young graceYoung Grace umwe mu birango bya muzika y'i Bugoyi

‘Ntakabuza mu gihe tuzaba dukomeje gushyigikirana bikomeye gutya ndetse tukereka igihugu cyose ko Rubavu dukunda imyidagaduro nta kabuza bazongera batuyoboke, icyo njye nasaba abahanzi n'abandi baba mu myidagaduro ba hano i Rubavu baba bakora ibihangano bijyanye n’igihe bikoranywe ubuhanga kandi biri ku rwego mpuzamahanga.” Claude Twahirwa umwe mu bakunda muzika bo mu karere ka Rubavu.

Ibyo uyu mugabo yatangarije Inyarwanda.com ni nacyo kintu urebye benshi bahurizaho kibura ngo abanyamuziki b’i Rubavu bagere ku rwego rushimishije. Abahanzi bo muri aka karere barasabwa gukora cyane kandi bagakora ibihangano biri ku rwego rwo hejuru kugira ngo bibashe guhatana n’iby'abahanzi b’i Kigali ku isoko cyane ko nabo ubwabo abenshi bisigaye bibasaba kujya gukorera indirimbo hanze y’u Rwanda kugira ngo nibura bakore iziri ku rwego rwiza.

Mu gihe Rubavu izaba ifite abahanzi beza kandi bakunzwe cyane yaba iwabo ndetse no mu gihugu bizakurura n'abandi bahanzi kujya gutaramira muri aka gace kazaba kagaragaza ko gafite abakunzi ba muzika benshi bityo ikijyanye n’imyidagaduro gitere imbere bikomeye nko mu myaka yatambutse mu gihe hari hagezweho abitwa ba Tildon, The Same, Young Grace n'abandi bari baramaze kuzamura urwego rw’imyidagaduro muri aka gace.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Nibyiza
  • PATH-KEYZ Messenger 4 years ago
    Amazina yanjye nitwa PATH-KEYZ MESSENGER nkaba nkomoka mukarere ka Rubavu. Igitekerezo nanjye ngiye gutanga kubanya Rubavu nuko twakora cyane ntiducike imbaraga twereke igihuhu ko abaturiye akarere ka Rubavu natwe dushoboye kandi twifitemo icyizere cyo kugera aho tugera dukoresheje imbaraga zacu bicyo twiyubakire izina turyubakira na akarere duturukamo???? Murakoze cyane





Inyarwanda BACKGROUND