RFL
Kigali

Bucura bwo kwa Riderman nawe yinjiye muri muzika ahita ashyira hanze indirimbo ye ya mbere-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/01/2018 14:29
1


Riderman ni izina ryamamaye muri muzika nyarwanda, ni umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu Rwanda akaba umwe mu baraperi bafatwa nk'abayoboye abandi hano mu gihugu. Kuri ubu uyu mugabo yamaze no guharurira abandi inzira kuko murumuna we akaba bucura iwabo yamaze kwinjira muri muzika.



Muhire Landry Bonfils ni umusore urangije amashuri yisumbuye akaba murumuna wa Riderman mu bana batanu bavukana cyane ko Riderman ariwe mfura iwabo, kuri ubu uyu musore yamaze kwinjira muri muzika ahita ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Feel alright’. Muhire Landry Bonfils yatangarije Inyarwanda.com ko izina ry'ubuhanzi azajya akoresha ari Bobly.

Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com Bobly yatinze kwinjira muri muzika kuko yari agihugijwe n’amasomo ariko ngo nyuma yo kuyashyira ku ruhande akaba yiyemeje kwinjira mu muziki. Abajijwe impamvu atinjiye mu muziki arapa nkuko mukuru we abigenza Bobly yagize ati”Buri wese agira umuhamagaro we uwa Riderman ni ukurapa njye ni injyana yanjye ndibaza ntagombaga kuza ndi Riderman neza ngo ni uko tuvukana.”

Boble winjiye mu njyana ya Afrobeat yabwiye umunyamakuru ko Riderman ari umwe mu bahanzi yafatiyeho ikitegererezo cyane mu myitwarire nk’umuhanzi mukuru kandi yahoraga abona mu rugo ariko nanone atangaza ko hari n'abandi benshi yagiye areberaho banamuteye akanyabugabo ko kwinjira muri muzika. Aha avuga ko bitewe nuko Riderman yitwaye muri muzika asanga yaramuharuriye inzira ku buryo we kuyitambukamo bitazajya bimugora cyane.

bobly

Bobly murumuna wa Riderman akaba bucura iwabo

Kuri iki cyo yagize ati” Urumva cyera no mu rugo byari kugorana ko babyemera ariko ubu nta kibazo, yewe n’ubuzima busanzwe bwa muzika ya buri munsi nizera ko azajya angira inama nk’umuhanzi mukuru kandi umaze igihe muri iyi muzika azi inguni zose ndizera ko azajya angira inama  z’uburyo nakwitwara umunsi ku wundi.”

Indirimbo ya mbere Bobly yahereye ni indirimbo yise ‘Feel alright’ ikaba indirimbo yakorewe na Producer Madebeat umusore muri iyi minsi uri kuzamuka neza mu gutunganya indirimbo z’abanyarwanda.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BOBLY IKABA IYA MBERE ATANGIRANYE UMUZIKI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Urabasha musore komereza aho kd ukore ujya imbere.





Inyarwanda BACKGROUND