Umuraperi Habimana Jean Damascene [Bucha Man] wafashaga byihariye Khalfana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ryabaga ku nshuro ya munani yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Sinjye’ ahuriyemo na Burbie Banks ndetse na Eesam.
Uyu musore avuga ko yatangiye umuziki muri uyu mwaka wa 2018 akaba yashyize hanze indirimbo ya mbere, akavuga ko yatangiye afasha Khalfani ibizwi nka ‘Back Up single’ aho kuri ubu nawe yiyemeje gukora muziki nk’umwuga.
Iyi ndirimbo ‘Sinjye’ yakozwe na Producer Hrevs beat ndetse na Eny c pro. Yabwiye Inyarwanda.com, ko yahisemo gukorana na Burbie Banks na Eesam ashingiye ku kuba ari abasore b’abahanga mu muziki. Ati "Impamvu nabahisemo n’uko ari abasore b’abahanga bazi ibyo bakora."
Uyu musore yafashaga Khalfan muri Primus Guma Guma
Muri iyi minsi ari gufashwa n’inzu itunganyamuzika ya Capital Record iri kumufasha mu bikorwa bya muzika. Afite intego yo gukomeza gukora umuziki agatera ingabo mu bitugu abandi baraperi bamubanjirije, arateganya kandi gukorana n’abaraperi bakomeye no gukora amashusho y’indirimbo meza.
Uyu musore avuga ko yatangiye umuziki muri uyu mwaka wa 2018
KANDA HANO WUMVE 'SINJYE' BY BUCHA MAN FT BURBIE BANKS&EESAM
TANGA IGITECYEREZO