RFL
Kigali

Bucha Man wafashaga Khalfan muri PGGSS8 yashyize hanze indirimbo ‘Sinjye’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/08/2018 13:17
0


Umuraperi Habimana Jean Damascene [Bucha Man] wafashaga byihariye Khalfana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ryabaga ku nshuro ya munani yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Sinjye’ ahuriyemo na Burbie Banks ndetse na Eesam.



Uyu musore avuga ko yatangiye umuziki muri uyu mwaka wa 2018 akaba yashyize hanze indirimbo ya mbere, akavuga ko yatangiye afasha Khalfani ibizwi nka ‘Back Up single’ aho kuri ubu nawe yiyemeje gukora muziki nk’umwuga.

Iyi ndirimbo ‘Sinjye’ yakozwe na Producer Hrevs beat ndetse na Eny c pro. Yabwiye Inyarwanda.com, ko yahisemo gukorana na Burbie Banks na Eesam ashingiye ku kuba ari abasore b’abahanga mu muziki. Ati "Impamvu nabahisemo n’uko ari abasore b’abahanga bazi ibyo bakora."

UYU MUSORE

Uyu musore yafashaga Khalfan muri Primus Guma Guma

Muri iyi minsi ari gufashwa n’inzu itunganyamuzika ya Capital Record iri kumufasha mu bikorwa bya muzika. Afite intego yo gukomeza gukora umuziki agatera ingabo mu bitugu abandi baraperi bamubanjirije, arateganya kandi gukorana n’abaraperi bakomeye no gukora amashusho y’indirimbo meza.

umurapeir

avuga ko yatangiye umuziki

Uyu musore avuga ko yatangiye umuziki muri uyu mwaka wa 2018

KANDA HANO WUMVE 'SINJYE' BY BUCHA MAN FT BURBIE BANKS&EESAM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND