RFL
Kigali

VIDEO: Bubu umuyobozi wa EAP itegura PGGSS yasubije abibaza ku itegeko rikumira abarengeje imyaka 35

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/03/2018 12:14
0


Muri iyi minsi kimwe mu biri kuvugwa cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda ni irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star irgiye kuba ku nshuro ya munani. Icyakora kuva hatorwa abahanzi bazaryitabira impaka hano hanze ni nyinshi ku itegeko rikumira abahanzi barengeje imyaka 35 kuba bakwitabira iri rushanwa rya PGGSS8.



Bubu cyangwa Mushyoma Joseph nk'uko yitwa amazina ye asanzwe yabwiye Inyarwanda.com ko iri tegeko rigenga irushanwa nk'uko andi marushanwa ashyirwaho mu zindi nzego, aha akaba yatangaje ko ari itegeko batekerejeho kugira ngo abahanzi bamaze imyaka myinshi mu muziki bareke n'abana barebe ko batera imbere. Bubu yongeyeho ko umuhanzi urengeje imyaka 35 hari ikindi cyubahiro baba bamuha ku buryo nka EAP bumva umuhanzi urengeje imyaka 35 atakabaye ahatana n’abahanzi b’imyaka 19,20… bityo zikaba zimwe mu mpamvu zituma abahanzi barengeje iyi myaka batemererwa kwitabira.

PGGSS8Ibi BUBU yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 16 Werurwe 2018

Kuri gahunda z’iri rushanwa, biteganyijwe ko irushanwa rizarangwa n’ibitaramo bitanu birimo ikizabera mu karere ka Gicumbi, Huye, Musanze, Rubavu ndetse na Kigali ari naho hazabera final. Ibi bitaramo byose uko ari bitanu bizaba ari Live. Ibi bitaramo bizatangira tariki 26 Gicurasi 2018 birangire tariki 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazamenyekana ababashije gutsinda.

Muri iri rushanwa abahanzi bazahembwa ni batanu ba mbere mu gihe uwa mbere uzaba watowe n'abagize akanama nkemurampaka azahembwa miliyoni makumyabili (20,000,000Frw) naho uwatowe n'abantu benshi akagira n’abafana benshi we azahembwa miliyoni 15 (15,000,000Frw).

IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUBU UMUYOBOZI WA EAP ITEGURA PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND