RFL
Kigali

Bruce Melody akomeje gutamazwa bikomeye n’umukobwa umushinja inda

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/08/2015 7:30
26


Kuri ubu birasa nkaho nta gushidikanya ku gihari, nyuma yaho mu byumweru bibiri bishize aribwo humvikanye umukobwa witwa Agasaro Diane wemeza ko atwite inda y’imvutsi y’umwana wa Bruce Melody, ariko ku ruhande rw’uyu musore agahita yamaganira kure uyu mukobwa avuga ko agenzwa no kumusebya.



Mu minsi yashize, nyuma yaho iyi nkuru isakaye mu itangazamakuru, Bruce Melody yahise atangira urugamba rwo guhakana yivuye inyuma ibyo kuba yarateye inda Agasaro Diane, ntibyatinze haje guhita kumvikana amajwi y’uyu mukobwa ku rubuga rwa youtube ashimangira buryo ki aziranyemo n’uyu muhanzi. Aho yavugaga uburyo bahuye bakamenyana nk’umufana we n’uburyo byaje kurenga urwego rwo kuba umufana bakazajya biryamanira kugeza amuteye inda.

Muri iki kiganiro cyashyizwe kuri youtube Agasaro Diane asobanura byinshi, akanagera aho avuga uburyo ki Bruce Melody nyuma yo kumena ko atwite yatangiye kumukwepa ariko umunsi umwe bakabonana ndetse akamusaba ko bashaka umuntu bagerekaho iyo nda. Ibi bamwe babifashe nk’ukuri kwambaye ubusa, abandi babifa nk’ikinamico y’ikinyoma kuko uretse ibyo umukobwa yavugaga nta kindi kimenyetso cyagaragazaga ko bafitanye umubano.

Bruce MelodyBruce Melody yari yabanje guhakana aya makuru avuga ko ari abantu badashaka ko agera kure mu irushanwa rya PGGSS5 babiri inyuma

Ubwo inyarwanda.com yavugishaga Bruce Melody, yagize ati “ Ndarahiye icyo ni ikinyoma.Uwo mukobwa urimo uvuga ibyo bintu afite abamuri inyuma babifitemo inyungu runaka. Ntabwo aribyo nta mukobwa nateye inda. Uwo ubivuga iteka ndamubona mu bafana banjye ariko ntabwo tuziranye bya nyabyo uretse kumubona muri VIP mu bitaramo bya Guma Guma, gusa ngiye kumushaka mubaze impamvu arimo ansebya, wenda yanansobanurira ikibiri inyuma.”

Mu gihe benshi bari bakiri mu rujijo, kuri ubu uyu mukobwa yashyize hanze amwe mu mabanga y’ikiganiro cye na Bruce Melody kuri telephone. Nk’uko aya majwi dukesha ikiganiro Celebs Magazine abyumvikanisha Bruce Melody aba yumvikana aganira na Agasaro Diane amusaba gutuza bakagenza ibintu buhoro akareka kubishyira hanze byumvikanisha ko hari icyo bombi baziranyeho nubwo uyu musore yabihakanaga.

Agatesi

Agasaro Diane yashyize hanze amajwi ngo kugirango abibaza ko abeshyera Melody babone ukuri kandi atazongera kugira undi mwana w'umukobwa abeshya

Aha ni nkaho Bruce Melody yumvikana mu ijwi rituje agira ati “ Wowe caluma situation turimo(ngenza buhoro ibihe turimo)hanyuma tumenye ukuntu ibintu tubitwara, ariko gushyira ibintu hanze nta kintu na kimwe bidufasha, ikindi ugomba kumenya uwo uri we, ukanamenya uwo nanjye ndi we kandi hari akazi kanjye urimo kwangiza, ikindi telephone yo wapi sinshaka ko tuvugana ibintu byinshi kuri telephone…”

Muri iki kiganiro uyu mukobwa yumvikana asaba Bruce Melody ko babonana bakaganira, uyu nawe akabimwemerera, gusa akamusaba ko bakora ibintu nk’abantu bakuru. Bruce Melody kuri telephone aganira na Agasaro Diane ati “ Ariko rero dukore ibintu nk’abantu bakuru, urabizi ukuntu ibintu byose bimeze.”

Kanda hano wumve ikiganiro cya Bruce Melody na Agasaro Diane kuri telefone


Nyuma y’aya majwi byumvikana neza ko ari aya Bruce Melody birasa nkaho nta gushidikanya kugihari ko uyu musore yitegura undi mwana mu gihe nta mezi abiri n’igice ashize yibarutse imfura ye yise ‘Itahiwacu Britta’ yabyaye ku mugore we mukuru kugeza ubu babana, naho uyu mwana wa kabiri nubwo atamwemera nawe nyina akaba yaramaze kumwita ‘Itahiwacu Bruno’.

ku ruhande rwa Agasaro Diane we yanahishuriye ikiganiro Celebs Magazine ko yamaze kurega Bruce Melody imbere y'amategeko kuberako yabonye akomeje kumubeshya. Ati " Biracyakomeye, nta kintu amfasha narinziko tubona ambeshya iminsi itatu yose ko tubonana naramubuze. Nagiyeyo(kuri Police) dosiye ye iranditse, njyewe icyo mwifuzaho ni uko yamfasha gusa, kuko inda ntabwo nayiteye kandi sinzabasha kurera umwana njye nyine. Kurera ni ibintu bigora cyane”

Kanda hano wumve ikiganiro 'Agasaro Diane' yagiranye na Celebs magazine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hhhhhhhhhh8 years ago
    Uyu mukobwa aransekeje ahubwo arimo arishyira kukarubanda kuko ntamuntu numwe numwe bifite icyo bibwiye ubuse niwe wenyine itewe inda azabanze arebe abazitewe uko bangana ahubwo yaragaragaye namwe mumwiriza mubitangaza makuru murorora indaya
  • 8 years ago
    hama hamwe wamukobwa weee wumvaga karyoha ariko burya kajya karura
  • kamana8 years ago
    ariko muransetsa . kwigana ijwi ryumuntu se muyobewe ko bibaho kandi bigakorwqa mu buryo utashobora kurabukwa ko ari undi cyane cyane kuri tyel byongeye. ubu se wa mutype ujya wigana Prezida avuze wamutandukanya nawe. uwo mukobwa nacishe make bazakoreshe ADn KANDI NIYO YABA ARI IYA mELODY WUMMVISE IBYAVUZWE NUWO dIANE NA mUBYARA WE WUMVA ARI ABANTU BINDAYA WENDA YAYITEWE NAGASORE KAMAFUTI NONE ARASHAKA KUYOMEKA KURI MELODY
  • Joshua8 years ago
    Yego Melody niba aribyo yarahemutse ariko n'uyu mukobwa ntiyoroshye. Ubwo wowe waryamanaga na Melody nyama kwa nyama wumva ari umugabo wawe cyangwa? Bruce nawe umenye ko ibyo bintu byo gukomeza kumanuka kizimbabwe bizagukoraho ugapfa ukiri muto ugacyenyuka uzize sida. Aka kanya uribagiwe kweli? Ubwo wakwirinze ukabaho? Ibyo wirirwamo ucyeka ko aribyo maman wawe yagusengeraga? Urimo kumusebya twe abamuzi turababaye pe
  • gitimujisho8 years ago
    Uyumukobwa natuze areke kumena ibanga niba ntakibi agambiriye nibahabaye namwe murabona haricyo yabihinduraho nkuko yavuze ngo abakobwa benshi baku. abastar nukoninyine niyikarume ,harinabasenya ingozabo bakurikiye abobastar ngo Ubona isha itamba ugata nurwo wariwambaye gusa bari mutirinze mutaye agaciro Kdi ubuze agaciro abataye ibara,ibazenawe nkuburanga ufite kubyara umwana utazwi se!birababaje.
  • dudu8 years ago
    Jyewe ndabona uno mukobwa arimo kwiyicira imbere hiwe ndetse nahumwana wumvise ino intervion neza urumva kuno mukobwa hari mission runaka ariho byose arimo kubikora kubera guma guma muzarebe ko nirangira azongera ikindi kandi melody Imana niyo itanga courage niba yaravuze kuzatwara guma guma uzayitwara nugire ikibazo va kubagurira abanu ngo bagusebye uwo mukobwa azicuza nyuma
  • 8 years ago
    aimushiki wawe cq murumuna wawe.wavuga utuo wowe!?guys Akariza kuwundi karahandurika.nawe byakubaho.isi ntisakaye nawe wanyagirwa.
  • h8 years ago
    Bruce Melody emera umwana
  • 8 years ago
    hoya kuki Melody we yakomeza kumeshya this is note fair. amufashe kurera rwose.
  • Dirigeant8 years ago
    Ikibazo si uko ariwe mukobwa wambere utewe inda, ikibazo ni uko uwayimuteye amwihakana, ni bibi cyane kabisa.
  • jojo8 years ago
    MWITONDE! GUHARABIKA SIBYO, MURAGIRANGO BRUCE ATAZATWARA GUMAGUMA! IKINDI KANDI UWICAYE NABI ABABAZA IMBERE YE MWABAKOBWA MWE MWAGIYE MUREKA KWISEBYA
  • jinja8 years ago
    njyewe uyu mukobwa ndamuzi kandi bino bintu yabinganirijeho uyu mukobwa baramwishyuye ngo asebye merodi nukuri kandi merodi nabishyiramo imbaraga azabona ibimenyetso bifatika kuko uyu mukobwa ni indangare sana yirirwa asambana nubu inda ingana kuriya niwabo yarabananiye ntajya aharara guhera cyeea rwose yikwica akazi kundi mwana
  • 8 years ago
    pole sana abajungu babaye inyamanswa
  • 8 years ago
    pole sana abahungu babaye inyamanswa
  • kaizer8 years ago
    ariko rero ntawamenya kuki mutukase umukobwa gusa?melody nikiremba kuburyo atakora sex ngwaterinda?buriya harimpamvu uwomukobwa yamutsimbarayeho.ntimugace impanza gusa iyobagiye kubikora ntawe bahamagara ngo abafashe abantu aba ari 2 ubwo mubareke ruzikiranura kuko siwewambere uteye inda akayihakana.nokumukobwa siwewambere utewe inda akayigereka kuwundi,after all these bizamenyekana
  • CLAUDE8 years ago
    Ntagitangaje cyabaye ahubwo kereka niba uwo mukobwa ashaka kwirira hit gusa natuze inda ayibyare njyewe mbona yaranayishakaga erega akekeko ahari azakirira kuri bruce ariko ntacyo mwijeje pe! ahubwo nabyare ubundi akore yigire.
  • Vava8 years ago
    Courage rata Bruce Melody!Imana izaca inzira
  • Lily8 years ago
    Bruce yaririmbaga neza nindirimboze nka zikunda gusa ubu harikigabanutse kuko nawe agiye mumubare wabahemu. gusa mujye mubikora muziko bizabatamaza. ahubwo aba bahanzi nibareba nabi bazabyara abarenga100
  • danger8 years ago
    aliko yee, kera alinkuyu bamujugunyaga kwiwawa cyangwa kwijwi kukirwa cyakure akazatwarwa naba pygmés baho agize Imana ibisimba ntibimurye. Nonubu basigaye baziterwa bakabyamamaza bagatanga nikirego da. Yewe muzashime ubulinganire pe, nimwe mukuiye gusaba bahindure ryategeko koko
  • Kagoma8 years ago
    Melody we nuko urakoze nyabu! Ubu ejo bundi tuzumva nundi! Ntunatinya Sida wa???





Inyarwanda BACKGROUND