Kuri ubu birasa nkaho nta gushidikanya ku gihari, nyuma yaho mu byumweru bibiri bishize aribwo humvikanye umukobwa witwa Agasaro Diane wemeza ko atwite inda y’imvutsi y’umwana wa Bruce Melody, ariko ku ruhande rw’uyu musore agahita yamaganira kure uyu mukobwa avuga ko agenzwa no kumusebya.
Mu minsi yashize, nyuma yaho iyi nkuru isakaye mu itangazamakuru, Bruce Melody yahise atangira urugamba rwo guhakana yivuye inyuma ibyo kuba yarateye inda Agasaro Diane, ntibyatinze haje guhita kumvikana amajwi y’uyu mukobwa ku rubuga rwa youtube ashimangira buryo ki aziranyemo n’uyu muhanzi. Aho yavugaga uburyo bahuye bakamenyana nk’umufana we n’uburyo byaje kurenga urwego rwo kuba umufana bakazajya biryamanira kugeza amuteye inda.
Muri iki kiganiro cyashyizwe kuri youtube Agasaro Diane asobanura byinshi, akanagera aho avuga uburyo ki Bruce Melody nyuma yo kumena ko atwite yatangiye kumukwepa ariko umunsi umwe bakabonana ndetse akamusaba ko bashaka umuntu bagerekaho iyo nda. Ibi bamwe babifashe nk’ukuri kwambaye ubusa, abandi babifa nk’ikinamico y’ikinyoma kuko uretse ibyo umukobwa yavugaga nta kindi kimenyetso cyagaragazaga ko bafitanye umubano.
Bruce Melody yari yabanje guhakana aya makuru avuga ko ari abantu badashaka ko agera kure mu irushanwa rya PGGSS5 babiri inyuma
Ubwo inyarwanda.com yavugishaga Bruce Melody, yagize ati “ Ndarahiye icyo ni ikinyoma.Uwo mukobwa urimo uvuga ibyo bintu afite abamuri inyuma babifitemo inyungu runaka. Ntabwo aribyo nta mukobwa nateye inda. Uwo ubivuga iteka ndamubona mu bafana banjye ariko ntabwo tuziranye bya nyabyo uretse kumubona muri VIP mu bitaramo bya Guma Guma, gusa ngiye kumushaka mubaze impamvu arimo ansebya, wenda yanansobanurira ikibiri inyuma.”
Mu gihe benshi bari bakiri mu rujijo, kuri ubu uyu mukobwa yashyize hanze amwe mu mabanga y’ikiganiro cye na Bruce Melody kuri telephone. Nk’uko aya majwi dukesha ikiganiro Celebs Magazine abyumvikanisha Bruce Melody aba yumvikana aganira na Agasaro Diane amusaba gutuza bakagenza ibintu buhoro akareka kubishyira hanze byumvikanisha ko hari icyo bombi baziranyeho nubwo uyu musore yabihakanaga.
Agasaro Diane yashyize hanze amajwi ngo kugirango abibaza ko abeshyera Melody babone ukuri kandi atazongera kugira undi mwana w'umukobwa abeshya
Aha ni nkaho Bruce Melody yumvikana mu ijwi rituje agira ati “ Wowe caluma situation turimo(ngenza buhoro ibihe turimo)hanyuma tumenye ukuntu ibintu tubitwara, ariko gushyira ibintu hanze nta kintu na kimwe bidufasha, ikindi ugomba kumenya uwo uri we, ukanamenya uwo nanjye ndi we kandi hari akazi kanjye urimo kwangiza, ikindi telephone yo wapi sinshaka ko tuvugana ibintu byinshi kuri telephone…”
Muri iki kiganiro uyu mukobwa yumvikana asaba Bruce Melody ko babonana bakaganira, uyu nawe akabimwemerera, gusa akamusaba ko bakora ibintu nk’abantu bakuru. Bruce Melody kuri telephone aganira na Agasaro Diane ati “ Ariko rero dukore ibintu nk’abantu bakuru, urabizi ukuntu ibintu byose bimeze.”
Kanda hano wumve ikiganiro cya Bruce Melody na Agasaro Diane kuri telefone
Nyuma y’aya majwi byumvikana neza ko ari aya Bruce Melody birasa nkaho nta gushidikanya kugihari ko uyu musore yitegura undi mwana mu gihe nta mezi abiri n’igice ashize yibarutse imfura ye yise ‘Itahiwacu Britta’ yabyaye ku mugore we mukuru kugeza ubu babana, naho uyu mwana wa kabiri nubwo atamwemera nawe nyina akaba yaramaze kumwita ‘Itahiwacu Bruno’.
ku ruhande rwa Agasaro Diane we yanahishuriye ikiganiro Celebs Magazine ko yamaze kurega Bruce Melody imbere y'amategeko kuberako yabonye akomeje kumubeshya. Ati " Biracyakomeye, nta kintu amfasha narinziko tubona ambeshya iminsi itatu yose ko tubonana naramubuze. Nagiyeyo(kuri Police) dosiye ye iranditse, njyewe icyo mwifuzaho ni uko yamfasha gusa, kuko inda ntabwo nayiteye kandi sinzabasha kurera umwana njye nyine. Kurera ni ibintu bigora cyane”
Kanda hano wumve ikiganiro 'Agasaro Diane' yagiranye na Celebs magazine
TANGA IGITECYEREZO