RFL
Kigali

Bruce Melody yageze muri Kenya ku butumire bwa Coke Studio, akazi katangiye –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/05/2017 11:13
4


Ku cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017 ni bwo umuhanzi Bruce Melody yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Kenya aho yari agiye ku butumire bwa Studio ikomeye ya Coke Studio. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Bruce Melody yageze muri iki gihugu amahoro ndetse n'akazi kamaze gutangira.



Amakuru Inyarwanda yakuye ku musore wajyanye na Bruce Melody ni uko uyu muhanzi yatangiye akazi aho ari kumwe n'abandi bahanzi batumiwe muri iki cyiciro cyabitabiriye ubutumire bwa Coke Studio.

brucebruce

Bruce Melody ageze muri Coke Studio

Bruce Melody byitezwe ko azakorana indirimbo n’umunyakenya Khaligraph Jone mu gihe kandi bose bazafatanya n'abandi bahanzi bose batumiwe bagakora indirimbo bazahuriraho bose dore ko mu gihe cy’icyumweru agomba kumara muri Kenya azagaruka amaze gukora izi ndirimbo zose ndetse n’ibiganiro binyuranye ku ma radiyo n'ama televiziyo yo muri Kenya.

bruce

Akazi katangiye

Uyu musore w’umunyarwanda yerekeza muri Kenya yatangaje ko ari ibyishimo kuri we kuba Coke Studio Africa bahanze amaso mu Rwanda, atangaza ko nta kabuza agiye gushaka yo ubunararibonye kandi yizeye kuzabubona. Bruce Melody kandi yasize ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ikinya’ yanakoreye amashusho yayo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IKINYA' BRUCE MELODY YASIZE HANZE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • boss6 years ago
    ibyo bikobwa bizunguza amannyo biteye iseseme
  • 6 years ago
    uwimana.joze
  • Safi6 years ago
    Ahhhh baribabuz uwo bahamagara nukur! nnes azanjyenda aririmbe Ndumiwe cg Ikinya? babuze guhamagara Urban boys batunira uriya mwana utaz iyobiva?? abababaaaaaaa!!!!&!!
  • cob6 years ago
    congz bruce ufite umuziki mwiza kabisa!!!!!courage wangu!!!!uzaze china hari abafana bawe benshi!!!





Inyarwanda BACKGROUND