RFL
Kigali

Bruce Melody utari kugaragara muri iyi minsi ngo yaba ari gukora album ya gospel

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/01/2017 14:52
0


Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2016, Umuhanzi Bruce Melody ntiyakunze kugaragara kuko yari mu myiteguro y’igitaramo yagombaga kuririmbamo cya East African Party cyabaye tariki 1 Mutarama 2017, nyuma y’iki gitaramo uyu muhanzi yahise abura. Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda amushaka amubaza ibyo ahugiyemo.



Ubwo twaganiraga na Bruce Melody twatangiye tumubaza ibyo ahugiyemo muri iyi minsi, uyu muhanzi yatangiye abwira umunyamakuru ko ari gukora ku mashusho y’indirimbo ze harimo n’izitarasohoka, aha yatangaje ko ahuze cyane muri iyi minsi kuko ari gukora kuri Album ebyiri harimo iy’indirimbo zisanzwe ndetse n’indi iriho indirimbo zo guhimbaza Imana (Gospel).

Avuga muri make kuri izi Album Bruce Melody yagize ati” Album mfite ikubiyemo indirimbo zisanzwe hariho indirimbo cumi n'ebyiri zirimo nizasohotse nka;Ntujya unkinisha, Umutwe, Turaberanye, Complete me n’izindi zinyuranye zitarajya hanze. Album iriho indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yo ikubiyemo indirimbo umunani nzashyira hanze muri iyi minsi.”

bruce melodieBruce Melody imbere y'abafana be muri East African Party

Uyu muhanzi usibye gutegura izi Album kandi mu byo ategurira abakunzi be harimo ibitaramo binyuranye byo kuzimurika aho we n’ikipe y’abantu bamufasha bari kwiga kuri uyu mushinga w’ibitaramo byo kumurika Album ze nshya. Nkuko yabidutangarije mu minsi mike uyu muhanzi araba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya Complete me ndetse no gushyira hanze izindi.

REBA HANO TURABERANYE INDIRIMBOBRUCE MELODY AHERUTSE GUSHYIRA HANZE IFITE AMASHUSHO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND