RFL
Kigali

Bruce Melody usize amashusho y’indirimbo ye ‘Ikinya’ yerekeje muri Kenya ku butumire bwa Coke Studio

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/05/2017 11:17
4


Mu minsi ishize umuhanzi Bruce Melody yatangaje ko agiye kujya muri Kenya aho yagombaga kwitabira ubutumire yahawe na Coke Studio, uyu muhanzi kuri ubu wamaze gufata rutemikerere yerekeza muri Kenya rero yasize ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ikinya’.



Bruce Melody yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017. Uyu muhanzi ubwo yagendaga yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko azamarayo igihe kingana n’icyumweru cyose aho yiteguye guserukira umuziki nyarwanda neza.

bruceBruce Melody yerekeza Kenya

Nubwo ariko agiye Bruce Melody asize hanze indirimbo nshya yise ‘Ikinya’ ndetse n'amashusho yayo byose ashyize hanze mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melody amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Producer Ma Riva. 

REBA INDIRIMBO NSHYA YA BRUCE MELODY 'IKINYA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUGABO SAMY6 years ago
    Bruce Melody yayikoze kabisa ,Ijyana nziza,irabyinitse!....Liki it !
  • khalifa6 years ago
    be there for us, we believe that u will perform to the extent we can not expect. mn uzabahe live zigezweho.
  • Fab June6 years ago
    Akuru mutugezaho nemeza kbs kuko mbasha kumenya amakuru yimyidagaduro yo mu Rwanda kdi ntahari
  • Ihor prft9 months ago
    Uwo mugabo arashoboye ahubwo naterimbere nkumuzinga





Inyarwanda BACKGROUND