RFL
Kigali

Bruce Melody mu bo yashimiye nyuma yo gutwara PGGSS8 harimo n'umuyobozi wa Super Level bareganye mu nkiko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2018 7:50
1


Muri 2015 nibwo Bruce Melody na Super Level bajyanye mu nkiko aha umuyobozi wa Super Level yashinjaga Bruce Melody kutubahiriza amasezerano bagiranye igihe uyu muhanzi yinjiraga muri Super Level, aha uyu muhanzi akaba yararyozwaga miliyoni 18 ariko ntabikozwe. Nyuma y'amezi hafi icumi baburana Bruce Melody yasabwe kwishyura miliyoni 3 gusa.



Uru rubanza rwamamaye cyane mu itangazamakuru rwari rwambikanye hagati ya Super Level yari ihagarariwe na Richard Nsengumuremyi ari nawe wari umuyobozi wayo ndetse na Bruce Melody aho batumvikanaga ku mubare w'amafaranga y'u Rwanda uyu muhanzi yagombaga kwishyura inzu ya Super Level kuko hari amasezerano bamushinjaga kwica nyuma yo kuva muri iyi nzu yafashaga abahanzi.

Bruce MelodyBruce Melody umwe mu bo yashimiye harimo Richard Nsengumuremyi umuyobozi wa Super Level

Aba baburanye igihe kinini nta munsi n'umwe byigeze bivugwa byibuza ko baba bariyunze. Icyakora bitunguranye uyu muhanzi yashyize Richard Nsengumuremyi ku rutonde rw'abantu ashimira bagize uruhare mu iterambere rye kugeza ubwo atwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ya munani. Ubu butumwa bw'ishimwe, Bruce Melody yabunyujije kuri Instagram.

Richard Nsengumuremyi uyobora Super Level, avuga ko yishimiye ko n'ayo miliyoni eshatu yazaboneka, ariko ko abonye ibindi bimenyetso yakomeza mu nkiko

Richard Nsengumuremyi wari ukuriye Super Level

Inyarwanda.com yagize amatsiko yo kumenya niba uyu muhanzi yaba yariyunze na Richard Nsengumuremyi maze Bruce Melody atangariza Inyarwanda.com ko batigeze bahura kuko buri wese yabaga yihugiyeho ariko nanone yongeraho ko nubwo bagiranye utubazo bitavuze ko ntacyo yamufashije mu muziki ari nayo mpamvu yamushimiye kuko azirikana uruhare rwa Richard mu iterambere rye mu muziki.

Bruce Melodie aha yari kumwe n'umwuganizi we mu by'amategeko mu mezi ashize

Bruce Melody hamwe n'umunyamategeko wari umuhagarariye mu rubanza bari bahanganyemo na Super Level

Usibye ariko uyu mugabo Bruce Melody yashimiye yanashimiye kandi abandi bantu banyuranye barimo abanyamakuru, aba Djs, abagize Yuhu Music ikipe imufasha muri iyi minsi, abafana be, abahanzi bagenzi be ndetse n'aba producers bose bamufashije ariko yitsa kuri Fazzo Big Producer wamukoreye indirimbo ya mbere yamamaye.

Muri Werurwe, abafana ba Bruce Melodie bamuherekezaga mu rukiko. Aha bishimiraga ko ikirego cyari cyateshejwe agaciroAha Bruce Melody yari amaze gucibwa miliyoni 3 gusa mu gihe Super Level yo yifuzaga miliyoni 18

Tubibutse ko Bruce Melody ari we muhanzi uherutse kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya munani bityo aba umunyabigwi wa munani wegukanye iki gikombe nyuma ya Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Knowless, Urban Boys na Dream Boys. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sandra5 years ago
    sindabona bruce melody sinita no gukuriikirana byinshi kuri we gusa nkunda raisonnement ye (n'ijwi rye of course) .ari ibyo avuga ari ibyo yandika ubona ko abanza akabitekerezaho.gushimira ni ubupfura busumba ubundi.navuga ko King james na Bruce melody ari bo bantu batazazima nyuma yo gutwara guma guma.enjoy the fruits of your hard work and those late nights man.





Inyarwanda BACKGROUND