RFL
Kigali

Bruce Melody na Rwema Dennis wigeze kuba umujyanama muri Super Level binjiye muri Kiwundo Entertainment

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/02/2018 11:39
0


Mu minsi ishize nibwo mu Rwanda byavuzwe ko hiyongereyeho inzu ifasha abahanzi ya Kiwubndo Entertainment aha ikaba yari irimo abahanzi banyuranye barimo Diplomate ndetse na Spaxx uyu wahoze muri Family Squad usibye aba harimo kandi umukobwa witwaga Milly, Miss Erica ndetse nabandi bahanzi bo mu karere banyuranye.



Impinduka muri iyi nzu isanzwe ifasha abahanzi zasize abahanzi nka Diplomate ndetse na Spaxx kimwe na Milly batakibarizwa muri iyi nzu ahubwo kuri ubu hamaze kwinjizwamo abashya barimo Bruce Melody ndetse kuri ubu iyi nzu ikaba yanashyizeho umuyobozi wayo witwa Rwema Dennis, uyu akaba azwi cyane ubwo yari umwe mu bajyanama ba Super Level igihe yari ikibarizwamo Urban Boys mu gihe cyashize ndetse uyu akaba yarakoranye na Urban Boys igihe yatwaraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko aba bombi kuri ubu bamaze gusinyira Kiwundo Entertainment nubwo babigize ibanga rikomeye cyane ko nkuko amakuru atugeraho abivuga biteguye kuzamurikira itangazamakuru ibi byose,usibye kuba baramaze gusinya kuri ubu Bruce Melody na Rwema Dennis magingo aya bakaba barajyanye hanze y’u Rwanda aho bagiye gukora indirimbo zunganira izo uyu musore yari yakoze mbere akaba umuhanzi ubarizwa muri Kiwundo.

Bruce MelodyBruce Melody umwe mu bamaze gusinya muri Kiwundo Entertainment

nkuko tubikesha bamwe mu bantu ba hafi b'iyi studio ya Kiwundo  ngo aba bamaze gusinya muri Kiwundo Entertainment batangiye no gukorana cyane ko bamaze no kuzuza studio ya Kiwundo mu Rwanda iri i Nyamirambo. Usibye aba ariko nanone iyi nzu ikazaba irimo abahanzi bo mu karere cyane nko mu gihugu cya Uganda barimo Vampino,Rabadaba, Washington ndetse nabandi benshi.

Bruce Melody yasinye muri Kiwundo mu gihe yari amaze igihe kinini avuye muri Super Level cyane ko kuva yayivamo ntayindi nzu ifasha abahanzi yigeze asinyira ahubwo yagerageje gukora iye yise 'Igitangaza' nubwo itigeze ikora cyane dore ko muri iki gihe iyi nzu ifunze nubwo we avuga ko yayikodesheje abandi. Rwema dennis uyu ufite n'ubumenyi mu kuvangavanga imiziki nawe asinye muri Kiwundo avuye muri Super Level nyuma akaza gukorana gato na Charly na Nina aho yabafashije mu gutegura igitaramo cyo kumurika Album yabo nshya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND