RFL
Kigali

Bruce Melody, Israel Mbonyi na Alyn Sano bamwe mu bazaririmba mu gitaramo KNC yatumiyemo Yvonne Chaka Chaka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/04/2018 14:09
1


Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, umwe mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, ari gutegura igitaramo azamurikiramo alubumu ye nshya ‘Heart Desire’ yatumiyemo umuhanzikazi w’icyamamare muri Afurika Yvonne Chaka Chaka, usibye uyu ariko nabahanzi ba hano imbere mu gihugu bazafatanya na KNC bamaze kumenyekana.



KNC wamamaye mu nk’umuhanzi, umunyamakuru umukinnyi w’amafilimi ndetse akamenya kwamamaza azakora iki gitaramo cy’amateka kuwa 27 Nyakanga 2018, muri Kigali Exhibition and Conference Village (KCEV) ahazwi nko muri Camp Kigali. Kwinjira muri iki gitaramo kizaba mu ijoro ryo kuwa 27 Nyakanga, ni amafaranga 20,000Frw ku bazicara ahasanzwe ndetse na 30,000Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro.

Gusa kuri ibi byiciro hari uburyo budasanzwe bwo kugabanyirizwa ibihumbi bitanu ku muntu uzagura itike mbere y’umunsi igitaramo kizaberaho. Mu gihe hari n’itike y’ameza y’abantu 8 bazicara ku imeza imwe aho aba bazishyura ibihumbi Magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400,000Frw) harimo ibyo kurya ndetse no kunywa bizaba byateguwe.

KNC

Igitaramo cya KNC

Usibye ib yo kwinjira ku bakunzi b’umuziki hamaze gutangazwa n’urutonde rw’abahanzi babanyarwanda bazafatanya na KNC ndetse na Ynonne Chaka Chaka aha hakaba harimo; Bruce Melody, Israel Mbonyi, Alyn Saano ndetse na Neptunez Band izaba icurangira benshi muri aba bahanzi ndetse na Nep Djs bazaba bacurangira abakunzi ba muzika umuziki.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba mu kwezi kwa Nyakanga kandi ngo uretse uyu muhanzikazi Yvonne Chaka Chaka wakanyujijeho uzaba yagitumiwemo hari n’abahanzi ba hano mu Rwanda bazifatanya na KNC, abo ngo bakazagenda batangazwa umunsi ku munsi.

Umva hano indirimbo 'Heart Desire' ya KNC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sem5 years ago
    Reka mpanure ntari Rugagi. Iki gitaramo kizaba kibishye kandi kizitabirwa na mbarwa. Muzambwira





Inyarwanda BACKGROUND