RFL
Kigali

Bruce Melody akegukana igikombe cya PGGSS8 intsinzi yahise ayitura umwana we w'imfura-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/07/2018 0:52
0


Itahiwacu Bruce, wamamaye nka Bruce Melody ni umwe mu bahanzi icumi bahataniraga igikombe cya PGGSS8, birangira ari we wegukanye igikombe mu gitaramo cya nyuma cyabereye i Gikondo. Akegukana igikombe mu kiganiro kigufi twagiranye yadutangarije ko igikombe agituye umwana we.



Ubwo yari akiva ku rubyiniro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamwegereye maze mu kiganiro kigufi bagiranye Bruce Melody atangaza ko mu by'ukuri nawe igikombe yakiyumvagamo n'ubwo ryari irushanwa. Yemeye ko yakoze ibishoboka byose ariko agasanga Christopher ari umuhanzi wagiye amukurikira.

REBA HANO IKIGANRO KIGUFI TWAGIRANYE NA BRUCE MELODY ACYEGUKANA PGGSS8

Umunyamakuru yabajije Bruce Melody niba nta muntu wihariye yatura iki gikombe maze ntakuzuyaza Bruce Melody agira ati"Hari umukobwa ngira witwa Britta ni we muntu wa mbere ukwiriye kuryoherwa n'ibi bintu. Njya kuva mu rugo yari yambwiye ngo Aurevoir." Bruce Melody yabwiye Inyarwanda.com ko miliyoni 20 atsindiye agiye kuzikoresha mu muziki nk'akazi ke ka buri munsi.

Guma GumaBruce Melody ubwo yari atwaye igikombe cya PGGSS8

Bruce Melody abaye umuhanzi wa munani wegukanye PGGSS nyuma ya Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Knowless, Urban Boys ndetse na Dream Boys. Akimara kwegukana igikombe cya PGGSS8, Bruce Melody yagize ati "Nta kibazo na Kimwe nshaka kwiteza, iri joro ndarara nseka. Ndashimira cyane abafana banjye kuko ni mwe mumpesheje iki gihembo. Najyaga nkora umuziki mwiza ntafite amafaranga noneho ngiye kuwukora neza cyane urimo n'ifaranga..."

REBA HANO IKIGANRO KIGUFI TWAGIRANYE NA BRUCE MELODY ACYEGUKANA PGGSS8







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND