RFL
Kigali

PGGSS8: Bruce Melodie adatwaye igikombe nahita mfa cyangwa nkaba dendo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/07/2018 16:17
4


Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani rigeze aho umwana arira nyina ntiyumve, abahanzi bategereje ifirimbi ya nyuma izasiga hamenyekana umuhanzi wa mbere wegukanye 20,000,000Rwf ndetse n’umuhanzi watowe na benshi uzegukana 15,000,000Rwf.



Nk’ibisanzwe, Inyarwanda.com/Tv iganira bwa mbere n’abaturage batuye mu karere kakiriye irushanwa ry’umuziki rikunzwe cyane mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star, kuri iyi inshuro abatahiwe ni ab’i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Umusore witwa Ntwari w’i Inyamirambo waganiriye na Inyarwanda.com/Tv yatangaje ko uyu mwaka uzatwara igikombe cya PGGSS8 ari Bruce Melodie, avuga ko uyu muhanzi aramutse adatwaye iki gikombe yahita apfa, yunzemo ko yaba 'dendo'.

Yagize ati “Subizi se uzakijyana ni Melody nta wundi! Uriya musore ararenze.” Abajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com uko byagenda aramutse yumvise ko Bruce Melody atabashije gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yasubije agira ati “Nahita mfa, nahita mfa uwo munsi cyangwa nkaba dendo.”

Ntwari

Ntwari yatangaje ko Bruce Melodie adatwaye igikombe cya PGGSS8 yahita apfa

Yakomeje avuga ko iri rushanwa ribafitiye akaramo nk’abafana kuko ngo Bruce Melody afana aramutse ayitwaye byasendereza ibyishimo bye. Ati “Biradushimisha bya hatari, bimwe birenze. Ese ubu Melody yaba ayitwaye ubwo urumva nanezerwa kuri ka kabyeri.”

Amezi ane arashize iri rushanwa ritangiye, biteganyijwe ko rizasozwa kuwa 14 Nyakanga 2018 ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Kwinjira mu iki gitaramo ni ubuntu, mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw). Uyu mwaka abahataniye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ni: Jay C, Khalfan, Bruce Melody, Christopher, Mico The Best, Uncle Austin, Just Family, Active, Queen Cha, Young Grace.

REBA HANO UYU MUSORE AVUGA KO BRUCE MELODY ADATWAYE PGGSS8 YAHITA APFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Annick5 years ago
    ni Christopher rwose! Turagukunda cyaneeeeeeee
  • 5 years ago
    Ahubwo ntanubwo wana demdo waba umusega kumo nubundi niwo uriwo ieushanwa ni irushanwa amarangamutima mu gitanda cyaww wa mbwa ww
  • Claire5 years ago
    Atagitwaye byo baba bamwibye. Ntabwo ndi umufana we ariko uko niko kuri
  • masho kid promoter5 years ago
    hhhhh umufana araha kbx uri umuhuriga wa melody peeeee





Inyarwanda BACKGROUND