RFL
Kigali

Bruce Melodie yerekeje i Lagos muri Nigeria –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/07/2017 21:58
10


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Bruce Melodie yafashe rutemikerere yerekeje i Lagos ho muri Nigeria, aya makuru akigera ku Inyarwanda twifuje kumenya ikimujyanye hariya maze tumuvugisha akiri ku kibuga cy’indege i Kanombe.



Mu kiganiro kigufi twagiranye ubwo yari ku kibuga cy’indege i Kanombe Bruce Melodie yabwiye Inyarwanda.com ko agiye muri Nigeria ku mpamvu ebyiri, ati”Hari abantu tugiye kugirana ibiganiro byavamo n'akazi rero ni byo ngiye gukurikirana, ikindi ni uko ngiye kureba ko umuntu yabona abantu bakorana byaba byiza nkavayo nkoze indirimbo .”

Amakuru agera ku Inyarwanda ariko atigeze yemezwa na Bruce Melodie ni uko uyu muhanzi agiye muri Nigeria kurangizanya na Coca Cola ku masezerano yo kuyamamaza mu Rwanda. Ubwo twabimubazaga Bruce Melodie ntiyigeze yifuza kuvuga kuri ibi ahubwo yavuze ko 70% y’ibimujyanye azabitangaza agarutse dore ko ari bwo bizaba byarangiye akavuga ibyo azi ko byakunda aho kuvuga ibintu ejo ntibibe.

Uyu musore yerekeje muri Nigeria mu gihe asize mu Rwanda indirimbo iri guca ibintu yise ‘Ikinya’, iyi akaba yarayikoze mbere y’iminsi mike ngo yitabire ubutumire bwa Coke Studio aho yamaze ibyumweru bibiri akora. Nkuko yabitangaje ngo aramara byibuza icyumweru muri Nigeria abone kugaruka mu Rwanda.

AMAFOTO:

Bruce MelodieBruce Melodie akigera imbere mu kibuga cy'indege i Kanombe

Bruce MelodieYerekeza ku ndege

Bruce MelodieKigali-Lagos: Bruce Melodie azamara icyumweru muri Nigeria






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    i wish u a good trip man
  • Munyengabe Eugene6 years ago
    Melody Wajye Nkunda Terimber Muhung Wajye Najye Nkurinyuma
  • Lina6 years ago
    It is her first flight!wagira ngo gufata indenge ni a dream for him. Twe tueirwamo. Umuturage.com. lagos niho abajura bose bajya.
  • EMMY TIZO6 years ago
    MERODY URUGENDO RYIZA MAN
  • SCAIRE AHIREMEYE6 years ago
    BRUCE,KOMEREZA AHO MUSAZA NDAGUFANA.
  • claude 6 years ago
    @lina, sinkuzi arko ushobora kuba ugira ishyari, hhhhh kujya mundege ndabona atariyo dream ye, rero kuvuga gutyo ahubwo wewe uri très complexé cyaneee, hhhhh ngo wirirwa Mundege.. Uri pilote se ? Hhhhh ahari wasanga uzikora da hhhhhh melody songambele big brother,
  • ntiyamira swaibu6 years ago
    ariko kuki umuntu bamuvuga ari uko agiye bagiye batanga amakuru bafitiye gihamya.
  • Nono6 years ago
    @Lina, urumva ari inde ukurusha ubuturage buvanze nubujiji? Ntuzi uko aba celeb babaho. Ubu nta pic za Messi cg CR7 mundege urabona? Nta pics zabakinnyi ba United bohereje muninyamakuru bari mundege? Ngo wagirango ni ubwambere? Wanjiji we ubu last tym ajya muri kenya kubutumire bwa Coke studio urumva yaragiye niki? Sha abatindi binjiji zuzuye amashyari numutima mubi, mubaho nabi peee
  • muhire6 years ago
    @line correct you sentense it 's for his flight instance of it's for her cos his guy
  • Manzi6 years ago
    Lina, byaragucanze ntabanga! wandika wandika nk' injiji! Her or He? menya ibyawe nshuti





Inyarwanda BACKGROUND