Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Bruce Melodie yafashe rutemikerere yerekeje i Lagos ho muri Nigeria, aya makuru akigera ku Inyarwanda twifuje kumenya ikimujyanye hariya maze tumuvugisha akiri ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Mu kiganiro kigufi twagiranye ubwo yari ku kibuga cy’indege i Kanombe Bruce Melodie yabwiye Inyarwanda.com ko agiye muri Nigeria ku mpamvu ebyiri, ati”Hari abantu tugiye kugirana ibiganiro byavamo n'akazi rero ni byo ngiye gukurikirana, ikindi ni uko ngiye kureba ko umuntu yabona abantu bakorana byaba byiza nkavayo nkoze indirimbo .”
Amakuru agera ku Inyarwanda ariko atigeze yemezwa na Bruce Melodie ni uko uyu muhanzi agiye muri Nigeria kurangizanya na Coca Cola ku masezerano yo kuyamamaza mu Rwanda. Ubwo twabimubazaga Bruce Melodie ntiyigeze yifuza kuvuga kuri ibi ahubwo yavuze ko 70% y’ibimujyanye azabitangaza agarutse dore ko ari bwo bizaba byarangiye akavuga ibyo azi ko byakunda aho kuvuga ibintu ejo ntibibe.
Uyu musore yerekeje muri Nigeria mu gihe asize mu Rwanda indirimbo iri guca ibintu yise ‘Ikinya’, iyi akaba yarayikoze mbere y’iminsi mike ngo yitabire ubutumire bwa Coke Studio aho yamaze ibyumweru bibiri akora. Nkuko yabitangaje ngo aramara byibuza icyumweru muri Nigeria abone kugaruka mu Rwanda.
AMAFOTO:
Bruce Melodie akigera imbere mu kibuga cy'indege i Kanombe
Yerekeza ku ndege
Kigali-Lagos: Bruce Melodie azamara icyumweru muri Nigeria
TANGA IGITECYEREZO