RFL
Kigali

Bruce Melodie, Charly na Nina bagiye kwerekeza muri Canada

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/08/2017 10:02
3


Muri uyu mwaka wa 2017 Bruce Melodie, Charly na Nina ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bahiriwe n’umuziki,kuri ubu aba bahanzi bari kwitegura kwerekeza muri Canada aho bagomba gukorera ibitaramo binyuranye bizahabera mu mpera z’uku kwezi no mu ntangiriro za Nzeri 2017.



Amakuru Bruce Melodie yahamirije Inyarwanda.com ni uko bagomba kwerekeza muri Canada tariki 26 Kanama 2017 aho byitezwe ko bazamara iminsi itari mike bakorera ibitaramo muri iki gihugu cyo kimwe n’ibindi bikorwa bya muzika. Ibi bije nyuma yaho uwabatumiye muri ibi bitaramo ngo amaze iminsi mu Rwanda aho yari yaje kuvugana nabo ndetse no kurangizanya ngo bemeranye kuzitabira ibi bitaramo.

Bruce MelodieBruce Melodie agiye kwerekeza Canada

Usibye Bruce Melodie twifuje kumva ku ruhande rwa Charly na Nina tuvugana na Muyoboke Alex umujyanama wabo adutangariza ko hari ibintu bakiri kwirukamo by’ibyangombwa bityo ngo byaba byiza agize icyo abivugaho nyuma yo kurangiza kuzuza ibyo bari kwirukamo. Gusa ntiyigeze ahakana y'uko bagiye kujya muri Canada.

Charly na NinaCharly na Nina bagiye kujyana na Melodie ku mugabane wa Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Troy 6 years ago
    Waiting you gyz hope you come new Brunswick to harabanyarwanda benshi
  • Igitangaza6 years ago
    Bruce melody turagukuuuuuuuuuunda nukuri twari tugutegereje uzaze udususurutse ndimukinya
  • dodos6 years ago
    Melody uzagaruke abo bakobwa bo nibashaka bazagumeyo





Inyarwanda BACKGROUND