RFL
Kigali

Umukinnyi w'Amagaju Fc ari mu maboko ya Polisi, biravugwa ko akurikiranyweho kuryamana n’umwana utarageza imyaka 18

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/03/2017 15:14
4


Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017 ni bwo inkuru yasesekaye mu mujyi wa Nyamagabe ko umunyezamu w’ikipe y’aka karere Amagaju FC, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu ikorera muri aka karere imukurikiranyeho kuryamana n’umwana w’umukobwa utagejeje imyaka y’ubukure.



Muhawenayo Gadi usanzwe ari umunyezamu wa mbere w’iyi kipe yatawe muri yombi na Polisi ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2017 nkuko umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabihamirijwe n’umunyamabanga uhoraho w’iyi kipe ubwo yarabajijwe kuri aya makuru. Aha Barthazar yagize ati” Ari mu nzego za Polisi ariko hari ibyo bari kumubaza ntituramenya ibyo aribyo, ntabwo baratubwira  ibyo akurikiranyweho baracyari mu iperereza ubwo turabimenya nka nimugoroba cyangwa ejo...”

Uyu muyobozi yabajijwe ibivugwa ko akurikiranywe kuba yararyamanye n’umwana w’umukobwa utagejeje imyaka 18 maze avuga ko batarabyumva gusa ko mu masaha make bamenya byinshi ku gufatwa k’umukozi wabo. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagerageje kuvugisha umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’Amajyepfo ngo amubaze byinshi ku byo uyu mukinnyi akurikiranyweho gusa ntabwo yitabaga telefone ye ngendanwa.

GadiMuhawenayo Gadi yavuye gukina bucya atabwa muri yombi

Amakuru yizewe agera ku munyamakuru wa Inyarwanda.com ava imbere mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi ndetse n’uyu mwana ni uko akurikiranyweho kuryamana n’umwana witwa Joyeuse(twirinze gutangaza amazina ye yose) wiga muri 9 Years Basic Education(ikigo nacyo cyagizwe ibanga ku bw'umutekano w'umwana n'ikigo yigaho).

Uyu mukinnyi yafashwe nyuma y’amasaha make avuye i Kigali aho yari ari gukina umukino wa AS Kigali n’Amagaju fc warangiye As Kigali itsinze Amagaju 1-0 mu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017.

Turakomeza kubakurikiranira ibijyanye n’ifungwa ry’uyu mukinnyi...

KANDA HANO WUMVE ICYO UBUYOBOZI BW'AMAGAJU BUVUGA KU IFUNGWA RY'UYU MUKINNYI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umugwaneza Leatitia7 years ago
    Yooo pole disi mukinnyi gusa mujye musaba abakuru aho kugirango babafunge uretse ko abana bi inyamagabe muri nine baba bameze nabi gusa murebe neza umukinnyi ataba arengana mumufungure vuba twikomereze championat Mwahishe ahoyiga arikoNyine ni Gs Gikongoro
  • gatera7 years ago
    Hahhahaha ababatype bamagaju Wallah bamaze kuba abastar mubyaha Ngaho ubujura Ngaho ubu.... Birakaze peer
  • Gilbert 7 years ago
    Oohhh pole gad gusa joi reka gukabya kuko abeshi turakuzi imyaka urayifite ahubwo wenda ibyo mutumvikanyeho mwejyere abikosore hanyuma agaruke mukazi kuko agumye kuri Police ntacyo byagufasha
  • angel 7 years ago
    Gady disi uburyo yitonda gusa birabe ibyuya ntibibe amaraso





Inyarwanda BACKGROUND