RFL
Kigali

Safi Madiba yatandukanye n’umukunzi we Parfine Umutesi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/08/2017 13:40
13


Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye kuvugwa ahagana muri 2015, kuva icyo gihe aba bombi bakomeje kugarukwaho mu itangazamakuru, bagaragaye kenshi bahuriye ahantu hanyuranye haba mu Rwanda, Parfine yaje gusura Safi cyangwa i Burayi bahahuriye.



Kuri ubu amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko urukundo rw’aba bombi rwamaze kujyaho akadomo nubwo nta n'umwe muri bo ushaka kugira icyo abivugaho. Amakuru yageraga ku Inyarwanda.com ni uko aba bombi bamaze ukwezi kose batandukanye ariko bakaba barabigize ibanga, gusa ibanga ryaje kwanga ubwo Parfine yaganiraga na zimwe mu nshuti ze za hafi zaduhaye amakuru zigahamya ko aba bombi batandukanye.

Safi madiba

Urukundo rwari rugeze aho ruryoshye hagati y'aba bombi

Ugerageje gutera icyumvirizo ku cyaba cyatandukanyije Parfine na Safi bose usanga batinya kwerura ngo babivugeho. Ariko na none inshuti z’aba bombi zivuga ku itandukana ryabo zihamya yuko uyu mukobwa ari we wabibwiye abantu yifuza yuko abantu bose bamenya ko batandukanye kandi ko ibyabo byarangiye.

Ibi bishimangirwa nuko Parfine Umutesi yahise ajya kuri Instagram ye aho yari akunze gushyira amafoto ya Safi Madiba arayasiba ku buryo hasigayemo amafoto mbarwa, ibi bikaba bigaragaza ko yatewe no gutandukana na Safi Madiba.

Parfine Umutesi 

Mu minsi ishize Parfine yari yageneye ubu butumwa Safi ariko kuri Instagram ye yamaze kubisiba

Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys biravugwa ko yaherukanaga na Parfine muri Mata 2017 ubwo bari bagiye kuririmbira i Kampala aho ngo Parfine yabasanze, gusa na mbere yaho Safi Madiba yagiye i Dubai guhura na Parfine aho byavuzwe ko bagiye gutegura ubukwe byavugwaga ko buzaba mu minsi iri imbere.

Safi madiba

Inyandiko nkizi yandikiraga Safi kuri Instagram zamaze kuba amateka

Inyarwanda.com twifuje kuvugana na Safi Madiba ntiyabihakana, gusa yadusabye kutagira icyo avuga kuri iyi nkuru ariko na none adusaba kubaza uwatangaje ibi kuko we yumva ntacyo yabivugaho. Twagerageje kuvugana na Umutesi Parfine wahoze ukundana na Safi ngo atuvire imuzi iby’itandukana rye na Safi ariko ntibyadukundira, gusa turacyarimo gushakisha uko twavugana na we. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sam6 years ago
    Knowless iyo akomeza kwiruka kuri safi yari gusarura ibingibi,urban boys mwese sinzi impamvu mujarajara
  • manzi 6 years ago
    Mwiriwe??? Ariko ngewe ndashaka nibarize abanyamakuru nti mwigeze mwumva parfune yatandukanye numugabo we?? Uwo mugore yibera geneve yifitiye umugabo n'abana babiri ntibigeze batandukana rwose ibindi yarari kwirira umwana rwose!!!! Ariko ndibaza nyi aba basore bacu babona ubuzima bwabo ari ubuhe koko!?? Ni gute umuntu wumusore akundana numugore wabandi??? Sha ibi mwirorwamo muzabibona muzabukuru ni mudakizwa ngo mwiheshe agaciro!!!
  • 6 years ago
    Nubundi safi yari yarihenze rwose Ibyo ntagihombo mbibonamo
  • Usher6 years ago
    Umwe muri bo yanduje undi imiburu!
  • Manzi k6 years ago
    niba yabasabye kutabyandika hari impavu... wenda barikumwe
  • renely6 years ago
    oooohhhhh mbega inkuri ibabaje, aho tubwire SAVE&DATE ngo batandukanye
  • Aimee dollar6 years ago
    ubundi ntimwagakwiye gukundana nabantu muhwanyije umwuga cya aba sitari bajyenzi banyu kundana numuntu uciriritse niwe uzagukunda kandi ukabibona gusa icyo nakwibwirira safi nuko yakundana numuntu abona ufite urukundo kurusha gukunda utarufite
  • Babao6 years ago
    Aba ni bantu ki?
  • Hollysasa 6 years ago
    aba Bose ni Ibi werewere
  • kay6 years ago
    sha nariniriwe ntasetse none Usher we uranyishe uti umuburu (herpers) ni amadanger mba ndoga muzehe
  • dodos6 years ago
    safi ko azagumirwa.hhhh
  • Tayari6 years ago
    Ubwo Safi yamaze kumva aho agejeje nyine arajugunya agiye gushaka umwana wumuco muzima waba umugore murugo akava murizo takataka zibibunza
  • Joel 6 years ago
    Yoooo!Safi Yihangane Gs Aracyar Wawund Kand Tukunyuma





Inyarwanda BACKGROUND