RFL
Kigali

BREAKING: Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/02/2018 7:11
22


Abahanzikazi Charly na Nina bamaze gutandukana na Muyoboke Alexis na kompanyi ye Decent Entertainment. Imikoranire ya Charly na Nina na Muyoboke Alexis na kompanyi ye yashyizweho iherezo tariki 20 Gashyantare 2018.



Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis nyuma y'imyaka itanu bari bamaze bakorana abafasha mu muziki nk'umujyanama wabo (manager) ndetse akaba ari nawe watumye bamamara cyane mu Rwanda no mu karere bahereye ku ndirimbo yabo 'Indoro' bakoranye na Big Fizzo w'i Burundi. 

Mu ibaruwa banditse batangaza ko batandukanye na Alexis Muyoboke, Charly na Nina bashimiye cyane Muyoboke wabafashije mu muziki wabo mu myaka itanu bamaranye, bavuga ko bamwigiyeho byinshi ndetse abageza kuri byinshi. Charly na Nina batangaje ko badahagaritse umuziki ahubwo ngo bagiye kwireberera umuziki wabo na cyane ko bifuza ko urushaho kwamamara muri Afrika no ku isi. 

Image result for Charly na Nina amakuru

Charly na Nina bamaze gutandukana na Muyoboke Alexis

Muyoboke Alexis yakoranye n'abahanzi bakomeye hano mu Rwanda aho yari umujyanama wabo abafasha gutera imbere mu muziki. Abahanzi bamaze gukorana ni Tom Close, Dream Boys, Urban Boys, Inshuti z'ikirere na Charly na Nina yari amaze imyaka 5 akorana nabo. Muyoboke Alexis yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 20 Gashyantare 2018 ari bwo Charly na Nina bamusezeye bahagarika amasezerano bari bafitanye, gusa ngo nta kibazo na kimwe bari bafitanye.Charly na Nina

Itangazo Charly na Nina banditse batangaza ko batandukanye na Muyoboke

Image result for Charly na Nina amakuru

Muyoboke Alexis ntakiri umujyanama wa Charly na Nina

REBA HANO 'INDORO' CHARLY NA NINA BAHEREYEHO BARI KUMWE NA MUYOBOKE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • marthens6 years ago
    MUYOBOKE nawe yaragowe iyo amaze kuzamura abahanzi bahita bamwigomora ho ndebera nawe abo bakobwa ubundi se mubona baririmba iki.
  • Truth6 years ago
    Arikoye ubwo mumaze kwuzuza amakonti Sha murambabaje iryo ninaryo herezo ryanyu Gutandukana na muyoboke mukoze ikosa muzahora mwicuza Ubwose muzamenya kwicara ngo munegosiye akazi never Ntarugo rutagirumugabo sha nababubahaga baraje babubahuke batangire babakore mumajipo Ngaho urugendo rwiza musubire kujya mubakinga ba king James Muyoboke araje azamure undi mwana maze abaryane hit muraho nubwirasi bwabarenze visa
  • Kalisa Benon6 years ago
    Noneho Muyoboke ararira kuri ba nde?aragaragarira kuri ba nde?pole kuri we!!
  • Kalisa Benon6 years ago
    Wowe ngo ni truth...uracyari mu myumvire y ubujiji bubi!abagore bateye imbere ni bangahe badafite abagabo?abapfakazi bateye imbere se mu ngo zitarimo abagabo ni bangahe?agasuzuguro gusa!Charl y na Nina nimwigire umugore arashoboye?yarakoze kubarera no kubakuza numwana aronka agacuka agakura agakora agatera imbere!Muyoboke nawe nakore ibindi birahari byinshi...
  • 6 years ago
    Mukoze ikosa rikomeye pe muzahita mumera nka urban boyz
  • Migisha6 years ago
    Ariko aba bakobwo bamaze kugafata bazamuye ibiciro Barebe aho christofer ari nyuma yo gutandukana na kina music yarazinye, barebe active nayo nuko nyuma yo gutandukana na manager wabo wabazamuye Gusa music yu rwanda ntizigira itere mbere hatabayeho gufatanya ubwo se bariya bakobwa bazashobora kujya kuri deal nka muyoboka hhhhhh
  • pedro someone6 years ago
    Njye ndabona batandukanye prematurely reka dutegereze undi uzaza nicyo azakora kirenze ariko bari baziranye bamenyeranye ndumva bari kwicara bakareba ikitagenda neza ,every think happens because of the reason!!!
  • David6 years ago
    Mugiye kuzima nka Tom Close, ... Reka tubihange amaso. Ariko ngo iyo byanze murakamanika da...you've gotten options
  • Ka6 years ago
    Hahahahahahahqhqhqqh ngo buzuza ama compte???? Waba wujuje compte se ukirirwa utegatega ubu taxi voiture???? Hahahahahah yewe ubwiyemezi uburaya kwigurisha kubigabo batandukanye ngo bakunde babone amafranga, inzoga zitabavaga mwitama nibyo byarangaga ababakobwa. Nako ababakecuru. Kuko ntanumwe uri hasi yimyaka 35. Doreko Nina we afite 40. Gusa icyonababwira ntaho muzigeza mudafite yesu nkumwami numukiza wanyu. Ikindi agasuzuguro kanuka mufite kazabasama.
  • Roger wuRwanda6 years ago
    barahubutse cyane, ubundi ureste mu Rwanda ntahandi abahanzi batandukana na manager uko babonye, sur tout umuntu nka Muyoboke uzi iyi Industry, nabo icyo basigaje nugutandukana ubwabo kdi nivuba mubitege amaso, naho kumenyekana muri Africa nta Muyoboke babyibagirwe, na za boite za Ug zabacurangaga hubi, gus Bakobwa MURAHUBUTSE niba ntawabashutse mwishutse cyaneee
  • 6 years ago
    Murebe level yabatandukanye na muyoboke level bagezeho namwe niho mugiye kubasanga, muri bose ntawuheruka ibitaramo nkibyo mujyamo ikiza nuko uwo muyoboke agiye gufata ariwe ujyiye kuza akabasimbura muri byo mukora. Inama nabagira nukubigenza nka buravan mugasubira kwa muyoboke hakiri kare
  • Ngabo6 years ago
    Ndabafana ariko mushobora kuba mwahubutse
  • Miss Gisabo6 years ago
    Birashoboka ko Muyoboke yabacaga mafranga menshi, naho ubundi ndabona ntakindi cyabatandukanya. Gusa kubyikorera nibabiveho, kuko Africa ntabwo baramenya kubaha abadamu muri business. Nabagira gushaka undi manager kandi wumugabo
  • Emily6 years ago
    Nizereko atari byabindi byubusitari bure ubusazi, nizereko babikoze bafite indi plan yizwe, urwego bagezeho ruratangaje, nibibeshya harangirika byinshi!
  • Funs6 years ago
    Ntihari hasigaye haca icyumweru batagize event batumirwamo, abafana twari dutangiye kwibaza aho amafranga bazayashyira, so ntibasubire inyuma...
  • Kazungu6 years ago
    Muyoboke fata buravan nubwo nawe adafatika, cgwa ufate social muka. Cgwa ubivemo bambi. Dore urakuze
  • Christian6 years ago
    Iherezo ryanyu niringiri mwakinwaga kuri radio nutirukanse, mwakoraga concert burigihe , none murarenzwe , ubu mugiye kujya mukinwa mwatigise, giti mutange, icyo mutazi buriya nuko mwubahwaga kubera Muyoboke , ngaho mumanitse agati mwicaye muzakamanura muhagaze hari nigihe katazamanuka
  • Mukesa6 years ago
    1. Ababakobwa bari barikugerageza gukora neza ariko ntaho bari bakageze kandi nabo barabizi kuko umuhanzi ufite izina ntabwo ajya imbere yabafana be ngwabingingire kumwereka urukundo. Ibi bikureho rero bamwe bashakaga kub' ovareatinga bababeshya ko ari abahatali kandi rwose ni bato cyane muri iyi game. 2. Ababakobwa baje muri iyi game bafite iturufu ko niyobyakwanga kugenda nimibiri yabo bayitanga igakorerwaho ubufindo ariko bakamamara, wich is bad. Gusa kuri Muyoboke we yabyungukiragamo cyane kuko uwigize agatebo ayora ivu. As long as bagiraga udufaranga binjiza ibyo kuba yabagira inama zuko bakwitwara byo wapi. 3. Ubu nonaha agatigito ka Muyoboke niko kabagejeje aho baribageze. 4. Gutandukana barahubutse. Kandi rwose mbijeje ko urwanira byinshi ukabura nabike wari wifitiye.
  • Hh6 years ago
    Murahubutse weeee!!! Nibura iyo mwihangana indi myaka 5 cg nibura 3 naho ubundi mugiye muzima neza. Ukuntu mwari mumaze guca kubahanzi benshi cyane hano. Wamugani kuki mutarebera kubahanzi bababanjirije gukora amakosa nk'ayo uko bameze? Muziko bose mwari mwarabatushije ubu star?! None burietse mwicare hasi sasa zibabone. Huumm murambabaje gusa.
  • Tens6 years ago
    Umuntu wese utandukanye na Muyoboke Ni aho aba agarukiye muri music. Murahubutse muzabyicuza





Inyarwanda BACKGROUND