RFL
Kigali

Umuhanzi w'icyamamare Wizkid agiye kuza mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/07/2016 11:14
1


Byamaze kumenyekana ko Bralirwa igiye kuzana Wizkid umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria ukunzwe ngo azaririmbire abanyarwanda mu gitaramo ngarukamwaka cya Beer Fest gitegurwa n’uru ruganda.



Gakire Denise nawe yari afite gahunda yo gutumira uyu muhanzi

Hakimara kumenyekana amakuru y’uko Wizkid agiye kuza mu Rwanda, umunyamakuru wa Inyarwanda wari ufite amakuru yuko Gakire Denise ari mu biganiro n’uyu muhanzi w’icyamamare,yahise yegera uyu mukobwa usanzwe utegura ibitaramo bikomeye abinyujije muri kompanyi ye ya Royal Entertainment Ltd amubaza aho ibye na Wizkid byarangiye kugira ngo yemere gukorana n'abandi kandi bari batangiye ibiganiro.

wizkid

Wizkid afitanye indirimbo na Chris Brown ndetse nabandi benshi mu byamamare ku isi

Mu kiganiro na Denise Gakire yahamirije Inyarwanda.com ko yari yaratangiye ibiganiro na Wizkid ndetse ko banasinyanye amasezerano y’imbanzirizamushinga gusa nyuma hatangira kuzamo ibibazo ntamenye impamvu. Nyuma nibwo yaje kumenya ko abajyanama b’uyu muhanzi bari baratangiye ibiganiro n’uru ruganda rwa Bralirwa bityo bakanga ko barangiza kuvugana batararangizanya n’uru ruganda ndetse n’abandi benshi bashakaga uyu muhanzi.

Denise Gakire aganira na Inyarwanda.com yagize ati”Nari naratangiranye ibiganiro na Wizkid nibyo rwose, nyuma yuko ansinyiye amasezerano y’imbanzirizamushinga byatangiye kugenda nabi ariko nkumva ko ari ibisanzwe, byaje gupfa menye ko uyu muhanzi ari kwegerwa n'abandi bantu banyuranye hano mu Rwanda kugeza ubwo hajemo uruganda rwa Bralirwa bahise banumvikana birarangira.”

wizkidDenise Gakire mu gitaramo yakoranye na Kiss Daniel

Uyu mukobwa uzwi muri filime nyarwanda yatangaje ko nta kibazo afite kuri Wizkid kuko byanze bikunze nawe ari umuntu ureba ahaba hari inyungu nyinshi kurusha ahandi. Yongeyeho ko nta n'ikibazo yagira kuri Bralirwa kuko bashakaga uyu muhanzi kandi kuba baramubonye ari ibyo kwishimirwa kuko bose bari kurwana no kubaka umuziki nyarwanda ndetse no gushimisha abanyarwanda muri rusange.

Denise Gakire aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangaje ko nyine ubwo ibya Wizkid bipfuye agiye gutekereza undi muhanzi yazana kandi vuba aha ari gutegurira abanyarwanda igitaramo cyiza mu rwego rwo gufasha benshi mu banyarwanda kwizihirwa no kunyurwa n’uburyohe bw’ibitaramo.

Biteganyijwe ko Wizkid azataramira mu Rwanda mu gitaramo ngarukamwaka cya Beer Fest kizaba  kuwa 27 Kanama 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vi7 years ago
    oooooh my God ndishimye cyane wizkid u're amazing can't wait to see u in kigali welcome





Inyarwanda BACKGROUND