RFL
Kigali

Bobi Wine yasabye Bebe Cool gusaba imbabazi abanyasudani y'amajyepfo bitarenze iminsi 7

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:23/09/2014 9:00
0


Nyuma y’aho minisiteri y’umurimo muri Sudani yirukaniye abanyamahanga ku mirimo yabo, umuhanzi Bebe Cool na we mu rwego rwo kwihimura yatangaje ko adashaka kuzigera abona umunyasudani y’amajyepfo mu gihugu cye ukundi. Ibi rero Bobi Wine ntiyabyishimiye ndetse asanga Bebe Cool ari ikisa rikomeye yakoze ndetse agomba no gusabira imbabazi.



Nyuma y’uko umuhanzi Bebe Cool atangarije ko adakeneye kongera kubona umunyasudani y’amajyepfo mu bitaramo bye abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, benshi mu bamukurikirana bagize icyo babivugaho bahamya ko icyemezo yafashe kitari gikiriye ndetse ko yanahubutse.

Bobi

Bobi Wine yababajwe cyane n'ibyo mugenzi we yakoze ndetse anamutegeka gusaba imbabazi bitarenze iminsi 7

Ibi rero na mugenzi we Bobi Wine nawe arabihamya ndetse we akanamutegeka gusaba imbabazi kuko ari ikosa rikomeye yakoze. Aho abicishije ku rukuta rwe rwa facebook yavuze ko agomba gusaba imbabazi ndetse akamuha n'igihe ntarengwa akwiye kuba yabirangije.

Bebi

 

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Nibyo ndashaka kugaragaza akababaro kanjye. Ibihugu bitandukanye bigira amakimbirane ndetse hakabaho n’intambara ariko ntibibuza abaturage babituye gukomeza kugenderana nk’abavandimwe ndetse no gukorera hamwe. Muvandimwe wanjye nyemerera nkwibutse ko hari igihe guverinoma ya Uganda n’u Rwanda bagiranye ikibazo ndetse n’abasirikare babo baza gukozanyaho i Kisangani. Urundi rugero naguha ni urwa Uganda na Kenya mu birwa bya Migingo n’ibindi byinshi. Ariko ibibazo by’amaguverinoma ntibyigeze bibuza abaturage b’ibyo bihugu badakobeza kubana nk’abavandimwe.”

Twese ntitwishimiye ko guverinoma zo mu bindi bihugu zakwirukana abantu bacu ku mirimo kandi twe tuyiha ababo, ariko kandi ntibikwiye ko wakwihirera ku banyagihugu bose kubera ibibazo bya guverinoma. Njye ubwanjye nakoranye n’abanyasudani y’amajyepfo kandi nasanze benshi muri bo ari abantu beza. Igihe Amin yirukanaga abahinde muri Uganda  ahagana muri 1970, iyo abahinde baba bafite imitekerereze nk’iyawe ntiwari kuba ufite abafana nka Sudir.

Nuko rero, Bwana Bebe Cool “NGUSABYE GUSABA IMBABAZI ABANYASUDANI Y’AMAJYEPFO”. Ibi bizakurinda kugira umubare munini w’abanzi kandi bizubaka umubano mwiza mu banya Uganda n’abanyasudani. Icyitonderwa :Ubu busabe bufite agaciro k’iminsi 7 gusa(icyumweru 1).”

Ibi Bobi Wine yavuze bikaba byari byanavuzwe na bamwe mu bakurikirana Bebe Cool luri Facebook bahamya ko ibi byose abikora kubera ubujiji ko ndetse Bobi Wine atakora bene nk’ibi kuko we yize adafite imyumvire ikennye nk’iya Bebe Cool.

Bbe

 

Aya ni amagambo yavuzwe n'umwe mu bakurikira Bebe Cool kuri facebook aho ahamya ko ibyo yakoze ibeye isoni n'agahinda ndetse ko ari ubujiji ko Bobi Wine atabikora.

Aba bahanzi basanzwe n’ubundi atari inshuti dore ko bahora baterana amagambo, benshi bakaba bibaza niba Bebe Cool yaba aza kumvira Bobi Wine cyangwa se agira ikindi abikoraho.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND