RFL
Kigali

Bob Marley agiye kubakirwa ikibumbano muri Zimbabwe

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:11/05/2018 17:06
1


Hashize imyaka 37 icyamamare mu njyana wa Reggae yitabye Imana. Igihugu cya Zimbabwe yaririmbyemo ku munsi bizihiraho ubwigenge, cyemeje umushinga wo kumwubakira ikibumbano nk’ikimenyetso cyo kumuha icyubahiro no kubumbatira aya amateka.



Robert Nester Marley,ufatwa nk’umukurambere w’injyana ya Reggae yaririmbiye abanyazimbabwe mu mwaka 1980, ku munsi bizihizaho ubwigenge bakuye mu maboko y’ubwami bw’abongereza bwari bwarakolonije. Ni nyuma y’imyaka 2 gusa ubwo yari amaze  guhimbira kandi iki gihugu indirimbo yise “Zimbabwe” yahimbazaga abaharaniye ubwigenge bw’iki gihugu. Aya mateka ni yo abahataranira kubika amateka muri iki gihugu bahereyeho basaba Leta yabo kubaha uburenganizra bwo kubakira Bob Marley ikibumbano kimuha icyubahiro, ibyo Leta yabemereye ndetse bemerera n’inkunga mu buryo butandukanye.

Martin Chemhere, umwe mu baharanira guteza imbere ubugeni n’itangazamakuru muri Zimbawe yatangaye ko iki kibumbano cya Bob Marley kizaba gifite uburebure bwa metero 8 ikazubakwa mu murwa mukuru wa Zimbabwe, Harare muri sitade ya Rufaro, kamwe mu duce tuzwiho kuba twaratuwe kuva kera. Martin Chemhere yatangarije ikinyamakuru cyo muri Zimbabwe ko uyu ari umushinga wamaze kwigwaho ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa kuva muri uyu mwaka wa 2018.

Image result for Bob Marley with his band on stage

Bob n'abaririmbyi be bari ku rubyiniro

Bob Marley yashyize ubuzima bwe mu kaga ubwo yajyaga kuririmba muri Zimbabwe

Mu mwaka 1980, taliki ya 17 Mata Bob Marley yakandagiye ku butaka bwa Zimbabwe nyuma yo kubuzwa n’uwari ukuriye ibikorwa bye by’ubucuruzi (manager), amwemeza ko nta mutekano uri muri iki gihugu. Bob Marley kandi usibye kwima amatwi ibyo yabwirwaga na manager we, yaniyishyuriye indege we n’abaririmbyi be ndetse anarara muri Zimbabwe muri Hotel yitwaga Rundown, nta bufasha na bucye yahawe yewe n’itsinda ryamufashaga mu muziki (management team).

Bob Marley ni muntu ki ?

Robert Nesta Marley, yavutse tariki ya 6 Gashyantare mu 1945, mu gihugu cya Jamayika, yitaba  Imana ku ya 11 Gicurasi 1981 mu mujyi wa Miami muri leta ya Florida muri leta zunze ubumwe z’Amerika azize kanseri y’uruhu. Bob Marley  yabyawe n’umugore w’umwirabura witwa Cedella Marley Booker se w’umuzungu witwa Norval Marley ,nyina ayamubyaye afite imyaka 18, se afite imyaka 50.

Ku myaka 10 gusa se yitabye Imana ,Bob Marley atangira ubuzima bwo kwihigira aza no kuva mu cyaro yari yaravukiyemo ajya mu mujyi gushakirayo ubuzima. Akigera muri uyu mujyi ni bwo yahuye n'abasore nka Neville Livingston na Winston Hubert McIntosh batangirana kuririmba no guhimba indirimbo, Bob Marley yinjira mu ruhando rwa muzika gutyo, n'ubwo batangiye bitaboroheye ariko baje kugirana amasezerano n’inzu z’umuziki zitandukanye bagenda bazamuka. N'ubwo yitabye Imana, Bob Marley ni we muhanzi uzwi kurusha abandi washoboye guteza imbere no kumenyekanisha injyana ya reggae.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karake5 years ago
    Bob Marley yabaye igihangange.Gusa tugomba kwitondera IBIBUMBANO.Imana itubuza gukoresha ibibumbano n'ibibazanyo mu gusenga (Kuva 20:4).Ndetse ikatubuza kubishyira mu nzu (Gutegeka/Deuteronomy 7:26). Ubwo urumva ko itubuza no kubitunga mu modoka,mu nsengero,etc...Imana ivuga ko ababikora n'ababitunga izabarimburana nabyo ku munsi w'imperuka.Bible ivuga ko imana ari umwuka kandi ko abayisenga bagomba kuyisenga nta kintu bareba (Yohana 4:24).Ikibabaje nuko abantu babitunga mu nzu,mu modoka,mu nsengero,...ari benshi cyane.





Inyarwanda BACKGROUND