RFL
Kigali

BMCG yashyize ahagaraga amashusho ahuriyemo Koudou, Benny Black na Angel banatangaza ingamba nshya

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/09/2014 19:49
1


Inzu ya muziki ya BMCG ihagarariwe na producer Barick, mu mpera z’icyumweru gishize yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘ Am free’ ihuriyemo abahanzi Koudou, Benny Black na Angel basanzwe bakorana bya hafi n’iyi nzu, by'umwihariko iyi akaba ari imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri album nshya ya Koudou..



Ubwo producer Barick yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo yadutangarije ko muri BMCG bari bamaze iminsi bahugiye mu mavugurura akomeye, aho barimo bavugurura amasezerano y’abahanzi yarangiye banarebera hamwe ibyo bahindura kugirango bakomeza guteza imbere umuziki wabo.

Barick

Barick ni umwe mu ba producer bagerageza guteza imbere umuziki ushingiye kuri live

Barick ati “ Ubu twari tumaze iminsi twaragabanyije musique kuko hari amasezerano y’abahanzi yari yararangiye twashakaga kuvugurura no kugira bimwe mubyo duhindura.”

Kimwe mu by’ingenzi byashyizwemo imbaraga nk’uko twabitangarijwe na producer Barick harimo kurushaho guteza imbere umuziki wa live, bacurangira abahanzi bose babarizwa muri BMCG ndetse no kwita ku mashusho y’indirimbo zabo, naho abahanzi nka Koudou na Babou bari basanzwe bakorana n’iyi nzu hamwe n’abandi bashya barimo Sebu na LLyboc bakaba ari bamwe mu bamaze kwemezwa ko bagiye gukomeza gukorana na BMCG.

Ku rundi ruhande Benny Black n’ubwo ubu yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gukomereza amasomo ye mu ishami rya Computer Science, ngo uyu musore nawe azakomeza kugenda akorana na Barick aho azajya yifata amajwi maze agatunganyirizwa muri BMCG. Naho kuri Angel we n’ubwo atabarizwa muri BMCG, Barick yadutangarije ko bemeranyije kuzajya bakorana bya hafi.

koudou

Koudou, Benny Black na Angel Mutoni mu mashusho y'indirimbo 'Am free'

Kugeza ubu muri BMCG hakaba harimo hategurirwamo album nshya ya Koudou ndetse na album ya Barick ihuriwemo n’abahanzi nka Benny Black, Angel, Sebu na Koudou.

Barick ati “ Ubu duhugiye mu bikorwa bitandukanye bya muzika harimo album nshya ya Koudou irimo itegurwa ikazasohoka umwaka utaha, hamwe na album yihariye ya Barick ihuriweho n’abahanzi batandukanye babarizwa muri BMCG izasohoka mu mpera z’Ugushyingo(11).”

Reba amashusho y'indirimbo 'Am free'


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ericson9 years ago
    bano bana bazi kurapa kabisa?ndatangaye!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND