RFL
Kigali

Bitunguranye Mr Nice yasesekaye i Kigali aho aje gutaramira-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/03/2018 8:26
6


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe 2018 ni bwo umuhanzi wamamaye hano mu karere uzwi nka Mr Nice yasesekaye mu mujyi wa Kigali aho aje gutaramira abantu bazitabira iserukiramuco ry’urwenya rya Seka Fest ahazaba hari abanyarwenya benshi. Mr Nice ni we muhanzi wari wateguwe gutungura abantu.



Mr Nice ni umuhanzi wagacishijeho ndetse magingo akaba atarava mu mitwe y'abantu kubera indirimbo ze zamamaye zirimo: Kikulacho, Fagilia, Kidali Po n’izindi zinyuranye zagize uyu mugabo umuhanzi w’icyamamare.

Mu kiganiro na Nkusi Arthur mu minsi ishize yadutangarije byinshi kuri iri serukiramuco yise ‘Seka Fest’ ahazaba ibitaramo bibiri kimwe kikazaba tariki 24 Werurwe 2018 kikabera mu modoka zitwara abagenzi.

Nk'uko Nkusi Arthur yabidutangarije mu kiganiro kirekire yagiranye na Inyarwanda, kwinjira mu modoka zizaba zirimo abanyarwenya ni ukwishyura 500frw ukoresheje ikarita ya TAP&GO mu gihe bukeye bwaho hazaba igitaramo cya rurangiza kizabera mu ihema rya Camp Kigali kizaba kirimo abanyarwenya bakomeye.

seka festIgitaramo cy'urwenya cyateguwe na Nkusi Arthur

Muri iki gitaramo kizabera Camp Kigali tariki 25 Werurwe 2018, hazaba hari abanyarwenya batandukanye barimo; Captain Khalid wo muri Tanzania, Kigingi w’i Burundi, Idris Sultan wo muri Tanzania, Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador wo muri Uganda n'abandi benshi bazwiho gusetsa abantu mu buryo bikomeye. Kwinjira bizaba ari 2000frw ku banyeshuri, 5000frw na 10000frw mu myanya y’icyubahiro n’ameza ya 300000frw azaba ateye mu myanya y’icyubahiro.

Kuri ubu amatike y’iki gitaramo akaba ari kugurishwa cyane ko ubu wayabona kuri Jumia Food ndetse no kuri Kigali Century Cinema. Amatike yatangiye kugurishwa ni aya 5000frw na 10000frw mu gihe aya 2000frw yo ari butangire kugurishwa mu minsi iri imbere nkuko bitangazwa na Nkusi Arthur uri gutegura iri serukiramuco ry’urwenya. Hanashyizweho nimero ku bashaka amatike ya 2000frw bakaba bahamagara 0783187845.

Mr NiceMr Nice aracyakunda gutera urwenya Mr NiceMr NiceMr NiceMr NiceMr Nice Akigera i Kigali

AMAFOTO: NIB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rutagengwa6 years ago
    ariko disi Mr Nice mbona asa na Sagatwa. Kalibu kwetu Mr Nice .
  • Cyiru6 years ago
    Uyu mugabo bari kumwe wambaye umupira w’icyatsi atwaye ibiki imbere mu mupira? Kuki abantu biyica koko?
  • Truth6 years ago
    Rutagengwa genda uzikwitegereza Sha barasa birenze ubanza ari sekuru
  • Fulgence6 years ago
    Uyu mugabo aracyabaho ra? kbs indirimbo zarakunzwe naze yibutse abantu ibihe byahise.
  • 6 years ago
    Ashobora kuba nta nutwenda agira,aka gapantaro siko yaraye yambaye ari muri RBA #Party Night
  • Fff6 years ago
    Hhh ASA nka sagatwa koko,anyway welcome





Inyarwanda BACKGROUND