RFL
Kigali

Anita Pendo yagiye gusengera kwa Rugagi ntiyahanurirwa kubera ubusitari bwe n'ibyiswe ibanga ry'akazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/11/2017 11:58
4


Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 ni bwo Anita Pendo yagiye gusengera mu rusengero Redeemed Gospel church ruyoborwa na Bishop Rugagi. Bishop Rugagi yanze kumuhanurira kubera ibyo yise ibanga ry’akazi.



Anita Pendo ni umunyamakuru wa RBA akaba yaramamaye nk’umushyushyarugamba w’ibitaramo binyuranye birimo na Primus Guma Guma Super Star, umubyinnyi mu Itorero Mashirika, ndetse abarizwa mu itsinda ry’abavanga imiziki by’umwuga mu Mujyi wa Kigali rizwi nka Platinum Deejaz.

Anita Pendo yagiye gusengera kwa Bishop Rugagi ariko ubona adashaka kugaragara mu Itangazamakuru kuko kuva kare abanyamakuru bo kwa Bishop Rugagi bari bamubonye ariko bashaka kumufotora cyangwa kumukamera, akihisha, nabo babonye ko barimo kumubangamira no kumubuza kwiyumvira ijambo ry’Imana baramwihorera bamuha umutekano.

Anita Pendo

Anita Pendo mu rusengero rwa Bishop Rugagi

Anita Pendo ubwo yari mu rusengero Redeemed Gospel church ruherereye munsi yo kwa Rubangura yaje gutungurwa ubwo Bishop Rugagi yamuhagurutsaga hagati y’abandi bakobwa bari begeranye aramuhanurira ariko Bishop Rugagi akomwa mu nkokora no kuba Anita Pendo ari umusitari uzwi n’abantu benshi, yanga kumuhanurira ku karubanda ibyo yise ibanga ry’akazi.

Nkuko tubikesha urubuga rw’itorero Redeemed Gospel church, ubwo Bishop Rugagi yari mu buhanuzi, yaje gutunga agatoki aho Anita Pendo yari yicaye, ahita avuga ati ‘Muri mwebwe bakobwa 3 ufite umwana n’ahaguruke', Anita abanza kureba ko hari mugenzi we bicaranye umufite, araheba, aza guhaguruka abona ntakundi yabigenza, ubwo yahagurukaga abantu bose bahise basakuza cyane, bamwe bakoma amashyi.

Anita Pendo

Bishop Rugagi yahise amubwira ati: “Imana igukure ku musozi uriho, kandi ikurindire cyane umwana” Anita nawe ati: Amen. Ubwo Bishop Rugagi yari agiye gukomeza ubuhanuzi yahise abaza abantu, ati Mbese ko ahagurutse mugasakuza, nabo bati ni umustari. Bishop Rugagi abaza abamuzi abona ari hafi iteraniro ryose, nuko ati: “Ubwo sinakomeza kuvuga ibindi naringiye kuvuga kubw’umutekano we. Ibyo babyita ibanga ry’akazi” Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Anita Pendo ngo tumubaze niba asigaye yarayobotse iri torero cyangwa niba yari agiye gusengerayo bisanzwe, gusa ntibyadukundira kuko tutabashije kumubona kuri terefone ye igendanwa.

Anita Pendo

Ibyatangajwe na Rugagi byasekeje cyane Anita Pendo

Anita Pendo  nawe byari byamusekeje cyane, icyakora yakira ubuhanuzi bwe bugufi Bishop Rugagi yari amugejejeho, ndetse ubona afashe n’akanya ko kubitekerezaho ubona ko ibyo bike amubwiye ahise abihuza n’ubuzima arimo. Dj Anita Pendo kugeza ubu ni umukristo mu Itorero rya Jesus Is Coming ari naho yabatirijwe mu mazi menshi mu mwaka wa 2015.

Anita Pendo

Anita Pendo abanje gutuza ubwo yari yiteguye ubuhanuzi

Anita Pendo

Bishop Rugagi Innocent yanze guhanurira Anita Pendo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • layu6 years ago
    Ariko muri ibigoryi koko!none se ubwo ngobuwo pasiteri yahishuriwe ibyubuzima uyu mu star abayeho.ko mwumva sen nyine aei umustar ubuzima bwe yaribkuhuyoberwa ate?ninde utazi ko anita afite umwana?kuba ari bishop se bimubuza gusoma amakuru no sense
  • 6 years ago
    Ubuse mwibwiye ko Rugagi ari injiji?!!! Azi Anita neea rwose areba tv asoma ibinyamakuru. Nta buhanuzi mbonye aho, ahubwo abantu bose babaye ibihoryi
  • dada6 years ago
    Ariko rero yaba amuzi cg atamuzi ibyo yavuze nibyo.Yamwise umukobwa kandi koko ni fille mère nubwo abana numugabo ntasezerano bafitanye.uwo numusozi ubwawo!!ikindi Imana imurindire umwana kuko satani numujura yamwibira umwana.Ndumva ibyo rugagi yavuze ayari non sense
  • Kagare James6 years ago
    Tujye twitondera aba biyita ngo ni ABAHANUZI.Ni imitwe ntabwo ari ubuhanuzi.Ubu se ibi bitaniye he n'abapfumu bakubwira ngo reka baguhanurire?Abahanuzi b'imana,urugero nka Yesaya,Daniel,etc...bahanuraga ibintu bireba imana n'isi yose.Urugero,bahanuye ko YESU azaza ku isi kuducungura.Ikindi kibatandukanya n'aba,nuko babikoraga ku buntu.Naho pastors bakubwira ko ugiye gukira,kubona Fiyanse,kubona promotion ku kazi,etc...,kugirango ubahe amafaranga.





Inyarwanda BACKGROUND