RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Umubano wa Teta Sandra na Dereck (Active) wuburiye muri gereza

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/06/2017 9:20
3


Teta Sandra yamenyekanye mu Rwanda nyuma yo kwitabira amarushanwa y’ubwiza (Miss) mu cyahoze ari SFB, na Miss Rwanda 2012 ndetse no gutegura ibitaramo. Mu minsi ishize yari afunze gusa ngo gufungwa kwe byaba byarabyuye umubano we n’umusore bahoze bakundana.



Uyu mukobwa yatawe muri yombi muri Gashyantare 2017 arekurwa muri uku kwezi kwa Kamena 2017, icyakora kuva yatabwa muri yombi umuhanzi Dereck iyi nkuru y’incamugongo yamugezeho nawe kuva ubwo atangira kwita kuri uyu mukobwa wari warigeze kuba umukunzi we. Amakuru umunyamakuru wa Inyarwanda.com yari afite muri icyo gihe ni uko Dereck ari mu bantu bacye basuraga Teta Sandra kenshi ariko nanone akajyayo mu ibanga ku buryo nta munyamakuru bagombaga kuhahurira.

Dereck yabaye hafi Teta Sandra muri ibi bihe by’amakuba ndetse hatangira guhwihwiswa inkuru z'uko baba baramaze kwiyunga, ibi byatumye tugira amatsiko yo kumenya niba koko ibi byo kwiyunga na Teta ari impamo maze dushatse kuvugana na Dereck ntiyemera cyangwa ngo ahakane aya makuru, ahubwo akajya atsimbarara abaza umunyamakuru aho yakuye aya makuru, ubundi yisekera akavuga ko adashobora kubivugaho.

sandra

Aba bombi mu minsi ishize bakanyujijeho mu rukundo

Tubajije Dereck niba nkuko bivugwa yarasuraga Teta Sandra cyane, uyu musore yirinze kugira icyo abivugaho akajya abaza umunyamakuru niba yaba abifitiye ikimenyetso cy'uko yamusuraga cyane, akanyuzamo akavuga ko kuba yasura umuntu muri gereza atari igitangaza noneho umuntu wigeze kuba inshuti ye. Muri iki kiganiro, Dereck yakomeje kwirinda kugira byinshi atangaza ahubwo ukumva arisekera yirinda ko hari n’ijambo ryamuvaho ryumvikanisha ko biyunze cyangwa hari undi mubano wihariye bungutse ubwo Teta Sandra yari afunze ariko nanone ntanabihakane.

Twibukiranye ko Dereck na Teta Sandra bakundanye by’igihe kirekire ndetse urukundo rwabo rukamamara cyane mu itangazamakuru gusa bakaza gutandukana nta mpamvu iyo ariyo yose ibayeho ahubwo amakuru yavugaga ko bapfuye kuba umukobwa w’inshuti ya Sandra Teta yaramaze gushwana nabi na Olivis usanzwe uririmbana na Dereck muri Active bityo agafata icyemezo cyo kwitandukanya na Sandra Teta, ibitaremewe na benshi  arinayo mpamvu hari n'abavuga n'ubundi ko urukundo rw'aba bombi kugaruka byoroshye. Bityo rero ngo kwita kuri Teta mu gihe yari afunze kwa Dereck ikaba yarabaye imbarutso yo kubura umubano wihariye wabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki6 years ago
    Batandukanye kubera Ka VANESSA .
  • queen Djazila6 years ago
    hhhhhhh ubwo yabonag ko agiye kugumirwa ahitamo kongera gufata derreck kuko yabonaga ntamusore wakongera kumwemera kubera amanyanga ye hhhhhhh
  • Safi Manasseh6 years ago
    Yabaye barapfuye Safi Madiba From Urban boyz Sandra yakundanye na Safi mwibanga kd nukur twingize kubabona mumasah ya 06:45 kur Hotel Bloom Back Kimironko ari kucyumweru KD ubna barimurukundo bkze ndetse Safi yarari muri ya Decappo afte knd mwibuk byingize kuvugwa KO Sandra ari murukndo na Safi......





Inyarwanda BACKGROUND