RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Senderi Hit ari mu rukundo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/08/2017 15:27
3


Hashize igihe abakunzi ba muzika bibaza ku muhanzi Senderi ndetse kenshi mu itangazamakuru hagiye havugwa inkuru zuko uyu muhanzi yaba ari mu rukundo igihe kinyuranye gusa bikarangira bitabaye, kuri ubu uyu muhanzi biravugwa ko yaba asigaye ari mu rukundo n’umukobwa tutabashije kumenya neza.



Nkuko bigaragara mu mafoto anyuranye Inyarwanda.com yagiye ibona Senderi muri iyi minsi ntagisohoka ari wenyine yaba mu bitaramo cyangwa no mu butembere,ahubwo aba agaragiwe n’uyu mukobwa bivugwa ko bari mu rukundo.

SenderiIyi foto ya Senderi n'uyu mukobwa iherutse kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga

Si ibi gusa ahubwo Senderi ajya agira gutya agashyira ifoto y’uyu mukobwa ku mbuga ze nkoranyambaga kabone nubwo adashaka guhamya iby’urukundo rwe n’uyu mukobwa ariko biraca amarenga ko uyu mukobwa yamaze kwigarurira umutima w’uyu muhanzi.

SenderiSenderi ajya agira gutya agashyira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga

Tukimara kubona amafoto anyuranye ya Senderi n’uyu mukobwa twifuje ko yagira byinshi atangaza kuri byo niba baba bakundana, uyu muhanzi araduhakanira aratsemba yanga kugira ikintu na kimwe atangaza kuri uyu mukobwa bakunze kugaragara basohokanye kenshi.

SenderiSenderi aherutse kugaragara ari kumwe n'uyu mukobwa mu gitaramo cyo kubyina intsinzi cyari cyateguwe na Masamba Intore mu Ubumwe Grand Hotel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • amuza6 years ago
    komerezaho msz it well
  • Amza6 years ago
    Ntaribi da! Azapfe gusa kuva muri timba imwe y'umutuku ahoramo.
  • bb6 years ago
    ahahha AMZA uvuze neza neza ibyo nirirwa mbwira abantu .iyo timber imaze kuba indangamuntu ndake hahaha iteka iyo mubonye nifuza kureba niba atarizo yambaye nanone ahaha





Inyarwanda BACKGROUND