RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Meddy ni we uzaririmba muri EAST AFRICAN PARTY uyu mwaka aho azafatanya n'abandi bahanzi bo mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/10/2018 15:03
0


Kuri ubu umwaka watangiye kugana ku musozo dore ko iminsi isigaye ngo umwaka urangire atari myinshi cyane. Iyo umwaka uri kurangira mu Rwanda haba igitaramo gikomeye cya EAST AFRICAN PARTY. Muri uyu mwaka byatangiye kuvugwa ko Meddy icyamamare muri muzika y'u Rwanda ari we muhanzi w'imena watumiwe muri iki gitaramo.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko uyu muhanzi Meddy n'ubundi uzaba uri kubarizwa muri Afurika ari we uzaririmba muri iki gitaramo akaba azafatanya n'abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda gusa bataratangazwa. Umuntu wizewe wahaye amakuru Inyarwanda.com yadutangarije ko Meddy yamaze kuvugana n'ubuyobozi bwa EAP akaba ari we uzaririmba mu gitaramo cya EAST AFRICAN PARTY kizaba hagati ya tariki 31 Ukuboza 2018 na tariki 1 Mutarama 2019.

Mu gushaka kumenya by'impamo niba koko aya makuru ari yo Inyarwanda.com yifuje kuvugana n'ubuyobozi bwa EAP, icyakora batubwira ko iki gitaramo bataragitangaho amakuru menshi dore ko ngo mu minsi iri imbere ari bwo bazatangaza byinshi kuri iki gitaramo. Ibi ariko nanone byatumye umunyamakuru yifuza kuvugana na Meddy nyiri izina gusa ntibyadukundira kumubona kuri terefone ye igendanwa cyane ko ari kubarizwa mu Bwongereza aho ari gukorera ibitaramo.

Uyu wahaye amakuru Inyarwanda tutifuje kuvuga amazina mu nkuru yacu, yadutangarije ko East African Party y'uyu mwaka izaba igizwe ijana ku ijana n'abahanzi bo mu Rwanda bityo abayobozi ba EAP bakaba bakomeje gutekereza abahanzi b'abanyarwanda bazakorana na Meddy muri iki gitaramo. 

meddy

Ubwo Meddy aheruka mu Rwanda yari afite abakunzi benshi bari bagiye kumureba mu gitaramo yakoreye i Nyamata

Ngabo Meddy ni umuhanzi w'umunyarwanda ukunzwe n'abatari bake akaba amaze imyaka myinshi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye anakorera muzika. Uyu musore yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2017 aho yari yitabiriye igitaramo cya Mutziig Beer Fest cyabereye i Nyamata. Yakoze kandi ibitaramo binyuranye mu ntara dore ko yazengurutse hafi u Rwanda mu bitaramo byari byateguwe na Airtel icyakora icyo gihe ntabwo abanya-Kigali bigeze bamubona cyane dore ko yarinze agenda adakoreye igitaramo mu mujyi wa Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND