Muri iyi minsi hari inkuru nyinshi zinyuranye zivugwa ku bukwe Safi wo mu itsinda rya Urban Boys aherutse gukora, kimwe mu byavugwaga ni uko Safi Madiba n’umufasha we baba baraguze inzu mu mujyi wa Kigali aho biteguye gutura.
Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amafoto agaragaza inzu bivugwa ko uyu muhanzi Safi n’umufasha we baguze mu mujyi wa Kigali, imwe mu nshuti z’uyu muhanzi utashatse ko amazina ye tuyatangaza yabwiye Inyarwanda.com ko iyi nzu ihenze bayiguze mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo ahazwi nka Kagugu, ikaba ari inzu nziza cyane inahenze.
Inzu bivugwa ko Safi Madiba n'umufasha we baguze i Kigali
Safi Madiba na Judith Niyonizeye nyuma yo gusezerana mu mategeko bagakora umuhango wo gusaba no gukwa bahise berekeza muri Zanzibar mu kwezi kwa buki. Ibi bituma amakuru ajyanye n’uyu muryango kuyabona bigoye bityo Safi byari bigoye kumubona ngo we ubwe agire icyo avuga kuri iyi nzu bivugwa ko ariyo yaguze mu mujyi wa Kigali.
TANGA IGITECYEREZO