RFL
Kigali

Hamenyekanye inzu ihebuje Safi Madiba n’umufasha we baguze i Kigali –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/10/2017 17:51
16


Muri iyi minsi hari inkuru nyinshi zinyuranye zivugwa ku bukwe Safi wo mu itsinda rya Urban Boys aherutse gukora, kimwe mu byavugwaga ni uko Safi Madiba n’umufasha we baba baraguze inzu mu mujyi wa Kigali aho biteguye gutura.



Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amafoto agaragaza inzu bivugwa ko uyu muhanzi Safi n’umufasha we baguze mu mujyi wa Kigali, imwe mu nshuti z’uyu muhanzi utashatse ko amazina ye tuyatangaza yabwiye Inyarwanda.com ko iyi nzu ihenze bayiguze mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo ahazwi nka Kagugu, ikaba ari inzu nziza cyane inahenze.

Safi

Inzu bivugwa ko Safi Madiba n'umufasha we baguze i Kigali

Safi Madiba na Judith Niyonizeye nyuma yo gusezerana mu mategeko bagakora umuhango wo gusaba no gukwa bahise berekeza muri Zanzibar mu kwezi kwa buki. Ibi bituma amakuru ajyanye n’uyu muryango kuyabona bigoye bityo Safi byari bigoye kumubona ngo we ubwe agire icyo avuga kuri iyi nzu bivugwa ko ariyo yaguze mu mujyi wa Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pappy 6 years ago
    Safi yakoze affaire ibindi nimuceceke
  • Niyonkuru francois6 years ago
    Kuki wanze gutumira nizzo kandi mukorana indirimbo
  • Dadi6 years ago
    Safi yishakiraga ifaranga none araribonye azahita asaba gatanya bagabane yicyurire ifaranga abagore c beza barabuze ,uwo mugore w'umuturage ugura abagabo afite ikibazo cyo mumutwe pee,muteke safi acyure ifaranga atavunitse iyo nzu c yari kuzayibona ryariii ahhhhha isi iraahaje pee
  • mugenz6 years ago
    abahungu tugomba kumenya umwenge nka safi.
  • Karly6 years ago
    Affaire itarimo amahoro wirirwa wasinze nta affaire irimo. Safi weee ibintu byisi ntamahoro yo mumutima uzapfa utanyuzwe.
  • Kelly6 years ago
    Iyi serie turayihaz.muhindure topic plzzzz
  • kz6 years ago
    bazagire urugoruhire birinde amagambo abavugwaho.
  • 6 years ago
    safi kosora abaswa ubundi usabe imbabazi nizzo nti mube nka'bana NGO mupfe ubusa kbs
  • 6 years ago
    Ariko uyu mugore mwagize igitangaza ubwo umunsi muzumirwa nibi mwandika? Ngo yaguze inzu Kagugu? Icyo ashaka nakibonabmuzambwira
  • austin6 years ago
    parfine niyongere avugubusa senyine!!!! ibibabyita fungakinywa
  • YV joslet6 years ago
    yakoze umuti umusaza nyine
  • yv jos6 years ago
    yakoze umuti nyine
  • Cedro Tony Dushime6 years ago
    ntago baberanye peuh gux ngo urukundo ni impumyi "mbifurije guhirwa"
  • Kenny6 years ago
    RIP Urban boys. Umugore wabona adatumye mutandukana!!!
  • Ukuri6 years ago
    Safi yararongowe,,n'ikijuju kbsa,,,,Ibyo bijyinga barongora nta soni?????
  • Ntibitangaje6 years ago
    Arikose ubundi mwabonyehe umusore muzima wibikaho iki_divorcee ntakantu karimo, keretse bamuroze ahari! Umwana w'i Butare arabwirirwa ntaburara, Safi fata ukomeze!





Inyarwanda BACKGROUND