RFL
Kigali

BIRAVUGWA: DJ Pius yamaze gusinya nk’umukozi wa Trace Tv

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/03/2017 18:36
5


Dj Pius amaze iminsi i Burayi aho yanakoreye ibitaramo bibiri aririmba mu gitaramo cyabereye mu Bufaransa ari kumwe na Charly na Nina ndetse na Farious kimwe n'ikindi yaririmbyemo mu Busuwisi nabwo ari kumwe n’aba bahanzi. Uyu muhanzi kuri ubu amakuru ahari ni uko yamaze gusinya amasezerano nk’umukozi wa Trace Tv.



Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wari umaze kubona ko uyu mugabo ashobora kuba yahuye n’ubuyobozi bwa Trace Tv i Paris mu Bufaransa yifuje kumenya icyabivuyemo maze mu magambo ye yandikiye umunyamakuru wa Inyarwanda dore ko atifuzaga kubivugaho yagize ati “Good Things for Rwandan music”. Aha yashakaga kuvuga ko umuziki w’u Rwanda ubonye ikintu cy’ingenzi.

Umunyamakuru yahise abaza Dj Pius niba koko yasinye muri iyi televiziyo nkuko amakuru hanze yavugaga ko ubwo Charly& Nina ndetse na Farious bazaga bakamusiga i Burayi yari asigaye arindiriye ibi biganiro yagombaga kugirana n’ubuyobozi bwa Trace Tv ku Isi bakamuha akazi nk’umukozi wayo, aha yahise agira ati “Ntabwo nemerewe kuvuga kuri aya masezerano, bazaza mu Rwanda muri Nyakanga 2017 aho bazabitangaza ku mugaragaro, igihari cyo nasinye.”  Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko Dj Pius azakora mu bijyanye no guhitamo indirimbo zinyura kuri iyi televiziyo no kuzikurikiranya n'ibindi.

Dj Pius

Dj Pius yahamije ko yamaze gusinya muri Trace Tv nubwo ntabyinshi yemerewe gutangaza

Dj Pius aya makuru akigera hanze umunyamakuru yifuje kumenya niba amasezerano yasinye yaba ari ayo gukorera Trace Mziki ikorera muri Tanzania cyangwa baba bagiye gukora ishami mu Rwanda maze atubwira ko iyo bagusinyishije uba uri umukozi wabo bakujyana aho bashaka hose ariko cyane cyane muri Afurika, icyo gihe uyu muhanzi wari utarabona amasezerano ye yirinze kugira byinshi n'ubundi atangaza .

Biteganyijwe ko nyuma y’ibi byose Dj Pius avuyemo azagera mu Rwanda ku wa mbere tariki 27 Werurwe 2017, iki gihe bikaba ari bwo byibuza umuntu azamenya byinshi ku masezerano Dj Pius ahamya ko yasinye nubwo yatubwiye ko atemerewe kubivugaho byinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • knack7 years ago
    big up Pius..... yu go do more Dan dat
  • ilibagiza ange7 years ago
    go go dj pius we are proud of u man
  • Good News7 years ago
    Kabisa!!!Uyu mutype kuba yasinya hariya ntibitangaje kuko arakora cyane!!! Komeza utere imbere mwana w'i Rwanda.
  • tens7 years ago
    Felicitation komereza aho
  • Gbexo 7 years ago
    wow good thing kbx noneho inzozi zumuziki nyarwanda zibaye impamo Ewa ahasigaye nugukora cyane basani big up pius





Inyarwanda BACKGROUND