RFL
Kigali

Beyonce yamaze kwibaruka impanga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/06/2017 10:16
0


Kuri ubu amakuru atangazwa n’itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni uko Beyonce yamaze kwibaruka impanga zije zikurikira Blue Ivy w’imyaka itanu y’amavuko, akaba yabyariye mu bitaro biri i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Kugeza ubu ariko ba nyiri ubwite Jay Z na Beyonce nta cyo baratangaza ku kubyara kwabo, gusa ibinyamakuru Us Weekly na People magazines bivuga ko bifite amakuru yizewe avuga ko Beyonce yamaze kwibaruka impanga. Ikinyamakuru People cyatangaje ko Jay Z umugabo wa Beyonce ari we watangaje iyi nkuru nziza ku muryango we ayisangiza inshuti ze za hafi ndetse n’abo mu muryango we n’uwa Beyonce. Iki kinyamakuru kandi kivuga ko kubyara kwa Beyonce ari amakuru gikesha inshuti za hafi za Jay Z na Beyonce.

Ku wa Kane tariki 15 Kamena 2017 Jay Z na Blue Ivy bari ku bitaro Beyonce yagiye kubyariramo. Kuwa Gatanu hari abantu bafotowe bafite indabo n’impano bari bagiye guha Beyonce, bikaba bigaragaraza ko bari biteguye kwakira impanga za Beyonce. Izo ndabo zari zanditseho B & J. Tariki 7/1/2012 ni bwo Beyonce yabyaye Blue Ivy amubyarira muri New York City, iyo nkuru itangazwa bwa mbere n’ikinyamakuru Us Weekly. Kuri ubu iki kinyamakuru (Us Weekly) cyamaze gutangaza ko gifite amakuru yizewe avuga ko Beyonce yamaze kubyara impanga, ayo makuru akaba avuga ko yibarutse kuri uyu wa Gatandatu.

Beyonce pregnancy announcementIfoto Beyonce yashyize kuri Instagram agatangaza ko atwite impanga

Beyonce, Jay-Z, Twins, Flower Delivery, UCLA Hospital

Uyu yafotowe kuwa Gatanu agiye gusura Beyonce mu bitaro


Beyonce hamwe na Blue Ivy

Beyonce and Jay-Z at Grammys

Beyonce hamwe n'umugabo we Jay Z

Wow, she's gotten bigger! Beyonce, pregnant with twins, celebrated her shower on Saturday; here is her portrait shared to Instagram the next day

Beyonce ubwo yerekanaga ko akuriwe

Her tribe: Beyonce was spotted with henna tattoos on her baby bump as she celebrated at her African theme baby shower

Beyonce amaze iminsi micye akoze ibirori bya 'Baby shower'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND