RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Samusure/Rulinda biramutse bibaye ngombwa ko ahinduka inyamaswa yakwishimira kuba imbwa!

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/04/2017 18:58
0


Imbwa ni inyamaswa iba hafi y’abantu ariko igafatwa mu buryo butandukanye aho bamwe bishimira kubana nayo mu buzima bwabo bwa buri munsi naho abandi bakayihunza, ariko icyo benshi bahuriraho ni uko kugereranywa n’imbwa ari igitutsi gikomeye.



Kuri Samusure we kuri ubu uzwi cyane nka Rulinda muri Filime y'uruhererekane yitwa Seburikoko hari uko afata imbwa ndetse ngo biramutse bibaye ngombwa ko ahinduka inyamaswa mu ziriho zose yahitamo kwibera imbwa.

Bibaye ngombwa ko mpinduka inyamaswa iyo nahitamo kuba yo ni imbwa. Imbwa ni inyamaswa iyo mubanye neza ikubanira neza, imbwa ntishobora kukugambanira, imbwa imenya shebuja kandi ikanamwubaha. Samusure

Kalisa Ernest wamamaye cyane mu bijyanye no gukina amafilimi aho bamwe bamumenye cyane nka Samusure ndetse muri iyi minsi akaba arimo agaragara muri filimi y’uruhererekane ikunzwe mu Rwanda ya ‘Seburikoko’ aho akina yitwa ‘Rulinda’, ibi yabitangaje mu kiganiro Code 250 gitambuka kuri TV 10.


Samusure na Mukarujanga, umwe mu bakinnyi bakinanye mu mafilimi atandukanye

Muri iki kiganiro uyu mukinnyi w’amafilimi yagiye asubiza ibibazo bitandukanye by’amatsiko abantu bamwibazaho. Yavuze ko ajya afata umwanya akitekerezaho aho kenshi uyu mwanya akunze kuwubona hagati ya saa cyenda na saa kumi n’imwe zo mu rukerera ari naho ngo inganzo ye ikunda kumuzira.

Samusure yanahishuye ko we atajya apfa kurota mu ijoro kuko ashobora kurota inshuro imwe mu mwaka gusa akagira impano yo gukabya inzozi. Ubwo yari abajijwe niba hari igihe yaba yarigeze kurota afite amafaranga yabyuka akayabura, aha yagize ati “ Oya, ntabwo ibyo ndabirota kuko inzozi zanjye igihe icyo ari cyo cyose icyo ndose ndakibona kandi nshobora kurota rimwe mu mwaka cyangwa kabiri ariko icyo ndose ndakibona. Nakuroteye cyangwa se narose turi kumwe biraba.”

Abajijwe niba yaba yarigeze aba uwa nyuma mu ishuri yavuze ko nubwo yize igihe gito ibyo bitigeze bimubaho, umwanya wa nyuma yagize akaba yarabaye uwa 17.

Aha yakinanaga na Ama-G muri filimi y'uruhererekane(seriee) ya 'INSHUTI-Friends'

Samusure kandi muri iki kiganiro, umunyamakuru yamubajije uduce(scene) yaba yarakunze cyane muri filimi zitandukanye amaze gukina, maze mu kumusubiza agira ati “Kubera ko ari ibintu biba bikurimo biba ari impano yawe, ama-scene umuntu akunda aba ari menshi niyo mpamvu,..ariko wenda mpereye nko muri Seburikoko hari nka scene nakinnye nkubita umupasiteri nsanze ari kumwe n’umudamu wanjye basenga, uburyo namwirukankanye mutera imigeri byaransekeje nanjye ubwanjye nyuma yaho,hanyuma indi scene ni scene nakinnye na Mukarujanga na Kanyombya. Kanyombya yatetse isosi y’ubunyobwa Mukarujanga akayimumena mu mutwe ni zimwe muri scene zagiye zinshimisha n’igihe nahukana ndi kwa Nyirankende, Nyirankende ari umudamu wanjye hanyuma nasanga mu cyumba yashyizemo umuhoro ngahunga.”

Reba agace ka Seburikoko, uyu Rulinda yakinnyemo kakamunezeza kurusha utundi 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND