Umusaza FERRIS ROMAIRE n’umukecuru we MARGARET ROMAIRE bavuka i Morgan City, Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamenyanye ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye maze bemeranywa kubana mu 1946.
Ubwo bakoraga ubukwe ntibigeze bafata amafoto y’uwo munsi w’ibyishimo n’umunezero ukomeye mu buzima bwabo. Umusaza FERRIS ROMAIRE yatangaje ko ubwo bakoraga ubukwe tariki ya 24/11/1946 , we n’umukunzi we batifuje ko biba ibirori bihambaye cyane kuko ngo imihango y’ubukwe yamaze iminota 15 gusa hanyuma kwakira abashyitsi bibera iwabo w’umukobwa. Nta mwanya w’amafoto bari bifitiye rwose.
Ubwo rero bizihizaga imyaka 70 babana (1946 -2016), umwuzukuru wabo witwa Amanda Kleckley yabakoreye agashya azana gafotozi w’umwuga witwa Lara Carter maze asaba sekuru na nyirakuru ko bakwifotoza amafoto y’ubukwe bwabo batabashije kwifotoza. Yabazaniye kandi ikanzu y’ubukwe, agatimba na kositimu maze basubira mu bihe byahise barifotoza nk’aho ubukwe bwabaye uwo munsi.
Kuri ubu muzehe FERRIS afite imyaka 90 naho mukecuru MARGARET akaba afite imyaka 89. Babajijwe ibanga bakoresheje ngo babashe kubana neza imyaka ingana kuriya, FERRIS yavuze ko ibanga rikomeye ryo kugira urugo rwiza kandi rurambye ari “ Kubahana no guha umufasha wawe umwanya ntuhore umucungacunga nkaho ari uruhinja ”. Ikindi ngo ni “kwemera ko wakosheje ugasaba imbabazi “ ariko asoza avuga ko umukecuru we Margaret atigeze na rimwe akosa.
Margaret we yavuze ko ibanga ari “gusaba imbabazi igihe wakosheje utabanje kwihagararaho no gutsimbarara ku mafuti yawe ndetse no kwihutira gucyemura ikibazo icyo ari cyo cyose mwagiranye kugira ngo ubuzima bukomeze “
Lara, gafotozi wabafotoye, we yatangaje ko yanejejwe n’uyu musaza n’umukecuru ngo kuko ari urugero rwiza rwerekana uko urugo nyarwo rw’abashakanye rukwiye kumera. Kuri ubu Ferris na Margaret bafite umuryango mugari ugizwe n'abana babo bane, abuzukuru umunani n'abuzukuruza umunani.
Aya ni amafoto y’uwo munsi.
TANGA IGITECYEREZO