RFL
Kigali

Bimwe mu byo ukwiye kumenya ku cyamamare Stromae ugiye kuza mu Rwanda mu minsi micye

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:6/10/2015 13:11
1


Paul Van Haver wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Stromae, ni umuhanzi w’icyamamare wavutse tariki 12 Werurwe 1985, akaba akomoka ku mubyeyi w’umunyarwanda n’uw’umubiligikazi ari naho yakuriye. Mu gihe cy’iminsi micye ibarirwa ku ntoki, Stromae azaba ari i Kigali aho azataramira Abanyarwanda.



Stromae amaze kuba icyamare mu buryo buhambaye, haba mu Bubiligi, ku mugabane w’u Burayi wose, muri Amerika no muri Afrika, hose avugwa imyato n’abakunzi ba muzika kubera umwihariko w’ibihangano n’imiririmbire ye. Muri iyi nkuru, turabagezaho bimwe mu bintu byo kuzirikana kuri uyu muhanzi uzataramira abanyarwanda tariki 17 uku kwezi, muri Sitade ya ULK ku Gisozi.

stromae

1. Izina Stromae yaryiyise ahereye ku ijambo “Maestro” yacuritse, izina Maestro ubusanzwe rikaba rihabwa umuntu w’igihangange mu bintu runaka, bikaba bishaka kuvuga “Master” mu rurimo rw’icyongereza.

stromae

2. Stromae yatangiye muzika mu mwaka w’2000 ari umuraperi, aho yiyitaga izina rya Opsmaestro. Ku myaka 18 yashinze itsinda ryakoraga injyana ya Rap ryitwaga Suspision ariko biza kurangira yinjiye cyane mu njyana itari iya rap ari nayo yatumye amenyekana cyane akaba icyamamare ku isi yose.

stromae

3. Stromae ni umuhanzi w’icyamamare ku isi, ufite inkomoko mu Rwanda, dore ko avuka kuri nyina w’umubiligikazi na se w’umunyarwanda witwaga Rutare Pierre wari utuye i Shyorongi, akaba yaratabarutse muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Stromae yagiye atangaza ko atabashije kubana na papa we cyane, ariko ibyerekeye u Rwanda akaba yaragiye abikura kuri nyirasenge, ni ukuvuga mushiki wa se.

stromae

4. Indirimbo ya Stromae yitwa “Ta fete”  niyo yatoranyijwe nk’indirimbo y’ikipe y’igihugu y’Ububiligi y’umupira w’amaguru, ubwo iyi kipe yitabiraga imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru ya 2014. Kuba indirimbo ye yaratoranyijwe, ni kimwe mu bigwi bikomeye uyu muhanzi afite kuko iri rushanwa ry’igikombe cy’isi ariryo rushanwa rikurikirwa kandi rigahabwa agaciro gakomeye ku isi yose.

stromae

5. Indirimbo “Alors on Dance” ya Stromae, kwamamara kwayo byatumye ayisubiranamo n’umuraperi w’icyamamare muri Amerika uzwi nka Kanye West, maze iyi ndirimbo ikundwa hirya no hino ku isi ariko cyane cyane mu bihugu by’Ubugereki, Ubutaliyani, Ubudage n’Ubufaransa. Iyi ndirimbo iri mu zatumye Stromae akomeza kwemezwa nk’icyamamare gikomeye cyane ku rwego rw’isi.

stromae

6. Indirimbo ye yitwa “Papaoutai”, yaciye agahigo ko kuba indirimbo yarebwe cyane kuri YouTube mu gihugu cy’u Bufaransa mu mwaka wa 2013. “Papaoutai” kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu barenga 260.000.000 ku rubuga rwa YouTube, iyi ikaba ari nayo ndirimbo aririmbamo ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, agaruka cyane kuri se w’umunyarwanda waguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo uyu muhanzi yari afite imyaka 9 gusa y’amavuko.

stromae

7. Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bantu b’ibyamamare batunze album ya Stromae. Iyi album ya Stromae, Perezida Obama yayihawe na Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi, ibi bikaba bishimangira agaciro gakomeye uyu muhanzi ahabwa mu gihugu cye no ku isi yose.

str

8. Guhera mu mwaka wa 2009, Stroamae ntarasiba gutwara ibikombe n’ibihembo bya muzika, kandi byose hamwe amaze kwegukana byinshi cyane. Mu mwaka wa 2009 yahawe igihembo kimwe, muri 2010 ahabwa ibihembo biriri, muri 2011 ahabwa ibihembo bine, muri 2012 ahabwa igihembo kimwe, muri 2013 ahabwa ibihembo bitandatu, muri 2014 ahabwa ibihembo 8 naho muri uyu mwaka wa 2015 n’ubwo utararangira, amaze guhabwa igihembo kimwe. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ngabo patrick8 years ago
    nakomeze yamamare





Inyarwanda BACKGROUND