RFL
Kigali

Bimwe mu byerekeye Kendrick Lamar, kizigenza wa Hip hop yo mu minsi ya none

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/04/2018 15:59
0


Kendrick Lamar ni umusore w’imyaka 30, kuri ubu ni we muntu ufashe Hip hop n’ibiganza bye byombi mu minsi ya none. Amaze kwegukana Grammy Awards 12 ndetse benshi bamuzi nk’umuhanzi wicisha bugufi udakunda kugaragaza cyane ubuzima bwe bwo hanze y’umuziki. Uyu ni we tugiye kurebaho.



Kendrick Lamar yavukiye muri Compton, California muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuka tariki 17/06/1987. Yakuriye mu muryango ufite aho uhuriye n’ibijyanye n’amatsinda akora urugomo rutandukanye rurimo no gucuruza ibiyobyabwenge (gangs). Kuri ubu Kendrick Lamar yamaze kwandikisha izina rye muri ba kizigenza ba hip hop bo mu isi ya none gusa inzira ye igana ku kwamamara ntiyari yoroshye.

Ubwo yatangiraga umuziki, Kendrick Lamar yari akiri umwana muto ndetse ngo ubwo yari afite imyaka 8 yagize amahirwe yo kubona amaso ku maso abaraperi yafanaga Tupac na Dr. Dre bari gufata amashusho y’indirimbo ‘California Love’, ku myaka 13 nibwo yafashe izina ry’ubuhanzi K-Dot. Yatangiye kumenyekana cyane muri 2010 ubwo yasohoraga indirimbo Overly Dedicated. Muri 2011 yahise asohora alubumu yise Section.80, muri icyo gihe yari atangiye kwigarurira abafana batari bacye ndetse yari amaze no gukorana na bamwe mu baraperi bazwi nka Snoop Dogg, The Game n’abandi.

Image result for kendrick lamar and eminem

Kendrick Lamar na Dr. Dre, umujyanama we mu by'umuziki

Muri 2012 nibwo Kendrick Lamar yaretse kuba umuhanzi wigenga asinya muri Label yitwa Interscope Records. Alubumu ya mbere yasohoye akigerayo, Good Kids, M.A.A.D City yahise imuzamura cyane kuko yaje ku mwanya wa 2 kuri Billboard 200 muri Amerika, niyo yariho n’indirimbo yamenyekanye cyane ‘Bitch, Don’t Kill My Vibe’. Muri 2015 yahise asohora indi alubumu ya 3 yise To Pimp A Butterfly, iyi bivugwa ko yayitiriye Tupac, ngo ubundi yagombaga kwitwa To Pimp A Caterpillar, wabishyira mu magambo ahinnye bikabyara izina Tupac.Ubu ‘Damn’ niyo alubumu ya Kendrick Lamar iri kubica bigacika, indirimbo yayo izwi cyane ni ‘Humble’.

Kendrick Lamar aracyakundana n’umukobwa yarambagije mu mashuri yisumbuye

Image result for kendrick lamar girlfriend grammys

Kendrick Lamar n'umukunzi we bamaranye imyaka irenga 10

Kimwe mu bivugwa cyane ku byamamare harimo ihinduranya rya buri kanya ry’abakunzi. Ibi siko biri Kuri Kendrick Lamar kuko muri 2015 yambitse impeta (engagement) umukobwa bakundanye bakiri abana biga mu mashuri yisumbuye witwa Whitney Alford. Kendrick Lamar avuga ko uyu mukobwa atari umukunzi we gusa bisanzwe ahubwo ari inshuti ye magara ngo kuko ari we muntu ashobora kubwira uko yiyumva n’ibimuteye ubwoba cyangwa bimuhangayikishije. Yanavuze kandi ko ari indahemuka kuri we kugeza ku gupfa.

Ni umurokore wavutse ubwa kabiri

Kendrick Lamar yavuze ko mu mwaka wa 2013 ari bwo yabatijwe mu mazi menshi. Ibyo kuba umukristu abigarukaho cyane mu myandikire y’indirimbo ze ndetse no mu biganiro bitandukanye.  Avuga ko kwamamara kwe biri mu mugambi w’ Imana kubera ko yumva hari ubutumwa yashatse kunyuza mu mpano ye ngo bugere ku isi. Kendrick Lamar kandi mu mwaka ushize kuri Halloween, umunsi mukuru w’abapfuye aho abandi biyambika nk’amadayimoni cyangwa abapfuye n’ibindi biteye ubwoba, Kendrick Lamar we yari yambaye nka Yezu Kristu.

Yagize ati “Igihe naba nshaka kwisanisha n’umuntu, sinzigana ijyini riteye ubwoba. Sinzigana umuhanzi cyane ikindi kiremwa muntu. Nzigana Databuja, uwo numva ari Nyagasani, niwe rumuri rwanjye. Biragoye, wenda ni ikintu ntazigera nshobora gusa nzagerageza. Si iby’imyenda gusa ahubwo mu buzim bwanjye bwa buri munsi. Iby’imyenda ni nk’ishushanya gusa ibiri imbere muri njye bizigaragaza neza”

Eminem yamuketseho kwandikisha indirimbo

Mu gihe Kendrick Lamar yari arimo azamuka gahoro gahoro, Eminem ni umwe mu bakunze uburyo arapa gusa ntiyizera ko iyo mpano ari iye, ko yaba yandikisha indirimbo. Ubwo yashakaga ko uyu musore aririmba ku ndirimbo ‘Love Game’ yo kuri alubumu ya 2013 yise MMLP II, Kendrick Lamar yaje ari kumwe n’inshuti ze aho bagombvaga gufatira amajwi, Eminem asaba abantu bose gusohoka kugira ngo yizere neza ko ibyo Knedrick Lamar aririmba ari umwihariko we aho kuba yaba afite undi muntu umwandikira ibyo aririmba.

Image result for kendrick lamar and eminem photos

Kendrick Lamar yize amashuri ye ari umwana w’umuhanga cyane ndetse yakundaga kwandika imivugo. Muri uyu mwaka Kendrick Lamar azahatana mu byiciro 7 muri Grammy Awards, asanzwe yaregukanye 12. Yavuze ko yajyaga anywa urumogi ariko atigeze atuma rumugira imbata kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kurureka burundu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND