RFL
Kigali

Bamwe mu bo mu gisata cya siporo bavuze ku mbyino yadutse yo kwitura hasi bagira n'icyo basaba abahanzi nyarwanda

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:9/11/2018 22:49
6


Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hadutse imbyino yitwa Malwedhe, hakaba hari bamwe mu byamamare muri Siporo y’u Rwanda byagaragaye bibyina ino mbyino, harimo n’ikipe ya Rayon Sports FC na Police FC bishimiye ibitego muri iyi mbyino ngo dore cyane ko igitego kirushya kukibona.



Malwedhe bisobanuye kugwa amarabira, ni indirimbo y’umuhanzi King Monada ukorera umuziki we mu gihugu cy’ Afurika yepfo (South Africa), muri iyi ndirimbo aba abwira umukunzi ko namwanga cyangwa akamuca inyuma azagwa amarabira. Iyi mbyino yagaragaye cyane ku bibuga bitandukanye byakiniweho imikino y’umunsi wa 5 wa shampiyona 2018-2019, ubwo abakinnyi ba Rayon Sport FC na Police bishimiye ibitego muri iyi mbyino no mu kiganiro cy’imikino gica kuri TV10 abanyamakuru nka Jules Karangwa na Benjamin basoje ikiganiro bibyinira iyi mbyino yo kugwa amarabira.

Tuganira na Caleb yatubwiye ko iyi mbyino yayibonye mugitondo ubwo yari agiye mu mwiherero nuko yemeranywa na bagenzi be ko bari bukore agashya ubwo bari bwinjize igitego.

Bimenyimana Caleb agira inama abahanzi ko bakagombye kwiga guhanga ikintu gishya  cyishimirwa n'isi yose atari mu gihugu cyabo gusa .     

Abakinnyi ba Rayon Sports FC bishimiye ibitego bya Caleb babyina Malwedhe 

Umunyamakuru Benjamin uzwi nka Gicumbi na mugenzi we Jules Karangwa babyinnye iyi mbyino ubwo basozaga amakuru y’imikino kuri televiziyo. Mu kiganiro bahaye INYARWANDA bavuze ko ibi abahanzi b'abanyarwanda bakagombye kubyigiraho byinshi.

Jules Karangwa yadutangarije ko ibi byari biri mu mwanya wo kuruhura abantu mu mutwe kandi bifasha n'abahanzi kwigira ku bandi ibyo bakoze, gusa ibi abyifuriza abahanzi nyarwanda kuko bifasha umuhanzi kuzamura urwego rwe vuba.

Benjamin uzwi nka Gicumbi yasabye abahanzi nyarwanda kwwigira kuri ibi bintu 

Benjamin uzwi nka gicumbi nawe wagaragaye abyina iyi mbyino nyuma y'ikiganiro yavuze ko impamvu yo gusoza ikiganiro muri buriya buryo ari uko bari bamaze kumenya ko aribyo bihugije abantu. Yagize ati: "Mbere yo gutangira ikiganiro twabanje kureba ikintu gihugije abantu, cyane ko ikipe ya Rayon Sports na Police nibwo buryo bari bagaragaje bishimira ibitego, mbese iriya mbyino yishimiwe cyane buri wese ari kuyigerageza kandi koko ni ibintu bitari bisanzwe nuko bituma natwe dusoza ikiganiro dushimisha abantu tubyina Malwedhe".

Uyu munyamakuru wamenyakanya nka Gicumbi yasoje abwira abahanzi ko bakagombye guhanga ibintu bizatungura ababyumva bakimenyereza guhanga udushya. Ati:

Buriya umuhanzi mufata mu buryo 2 , guhanga udushya no kuba predictable (guhora abantu bakeka ibyo uri bubazanire), muri make abahanzi Nyarwanda inama nabagira ni ukujya bahanga ibirenze ibyo twe tuba dutekereza cyangwa ibyo tubategerejeho, muri rusange bahange ibintu bitungura ba bandi agihangira, urumva habanje za ‘shakwe shakwe’ haje n’ibingibi ubu turi kwibaza ni iki kizakurikira.

Abakinnyi ba Police FC bishimiye igitego cya Peter Otema babyina Malwedhe 

Ishimwe Issa zappy ukinira Police FC yadutangarije ko ibi bari babiteguye. Ati: “Yego twari twabiteguye ubwo twari turi kwitegura umukino na Musanze FC, tubyemeranywaho ko nitubona igitego tuzakishimira muri buriya buryo mwaboye”.

Issa Zappy umukinnyi wa Police FC

Issa yakomeje avuga ko buriya igitego kivuna kukibona bityo amarangamutima ashobora gutuma ugwa amarabira ari nayo mpamvu yo kuba barishimiye iki gitego bagwa amarabira, yongeyeho ko asaba abahanzi b'abanyarwanda guhimba ibintu bidasanzwe abantu bashobora kubigiraho bakazabibukiraho.

Iyi mbyino iri kwiganwa cyane cyane muri Africa yewe n’abatwaye ibinyabiziga bari kugerageza kuyibyina, gusa bamwe mu Banyarwanda baba muri Afurika y'epfo batubwiye ko Polisi yatangiye kwihanangiriza abatwara babyina iyi mbyino ya Malwedhe kubihagarika kugira ngo bitaza guteza impanuka. 

Ihere ijisho uburyo iyi mbyino iri kwiganwa 

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ola5 years ago
    Hahaha ubu na neymar iyo akora indirimbo yibarangura nyuma ya world cup
  • 5 years ago
    nosense
  • dsp5 years ago
    harimo ubugoryi bwinshi
  • Mucengarupfu5 years ago
    abantu bose barwaye mu mutwe.
  • 5 years ago
    ubwo mwe mwanditsek ari ubukoryi ryose nababuriy icyo nababwir mwazaza mwemera mukajyana nibijyezweho mwez reta nibyiza
  • 5 years ago
    mwazaz mwemer mukajyendan nibijyezweh mukarek gupinga abandi crg rata gicumbi na jl





Inyarwanda BACKGROUND