Nyuma y’uko hashyizwe hanze amafoto y’umusore Patrick Schwarzenegger uri mu rukundo na Miley Cyrus, ari kumwe n’abandi bakobwa bishimanye i Mexico, ibi bikavugwaho amagambo atandukanye, Bill Ray Cyrus se wa Miley Cyrus we arabimushimira cyane.
N’ubwo benshi batabasha kwiyumvisha uburyo, umugabo ashobora gushyigikira ko umusore ukundana n’umukobwa we yakwishimana n’abandi bakobwa se Miley Cyrus we siko abibona ndetse we anishimira cyane ibyo Patrick yakoze
Billy Ray Cyrus yatangaje ko ibyo Patrick yakoze ntacyo bitwaye
Ibi Bill Ray Cyrus yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na TMZ aho yahamije ko abona Patrick ari umusore uzi kuryoshya ubuzima.
Mu bakobwa bari kumwe na Patrick harimo n'uwahoze ari umukunzi we ariko ngo ntacyo bitwaye
Yagize ati “Njye nishimiye rwose uruya musore, yabashisje kuryoshya ubuzima ni umuhungu mwiza.”
Uyu mugabo akaba adatandukanya cyane n’umukobwa we Miley Cyrus utarigeze abona ikibazo mu kuba umukunzi we yagirana ibihe byiza n’abandi bakobwa kuko we amufitiye icyizere n’urukundo.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO