RFL
Kigali

Hategekimana Bonevanture Gangi yashyinguwe–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/11/2017 15:55
4


Hategekimana Bonaventure Gangi wakiniye amakipe menshi ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017



Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko umubiri wa Hategekimana Bonaventure Gangi wavanywe I Huye ku wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017 utwawe n’imodoka yabugenewe icyakora iwugeza ku bitaro bya Rubavu, nyuma umubiri w’uyu mukinnyi wakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi imyaka myinshi wavanywe ku bitaro n’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ari nayo yifashishijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 ubwo bajyaga gushyingura .

Iyo modoka ni nayo yakoreshejwe ikura umubiri iwujyana kuri Paroise ya Muheto aho yasengewe bwa nyuma, inawukura aho iwujyana ku irimbi rya Nyakiriba aho ari bushyingurwe. Zimwe mu mpamvu zivugwa ko zateye uku gushyingurwa mu buryo buciriritse harimo kuba ngo umuryango we wari usigaye nta mikoro ufite cyane ko bamurwaje hafi umwaka urenga, mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko kugenda muri Daihatsu byatewe n'uko imihanda bajyagamo atari myiza bityo batari gukoresha imodoka iyo ariyo yose.

gangigangigangigangigangiMuburyo buciriritse umubiri wa Hategekimana Bonaventure Gangi watwarwaga muri iyi modoka

Turacyabakurikiranira ibijyanye n’iyi nkuru…

Amafoto: Rwandamagazine

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaka6 years ago
    Munyamakuru muvandimwe wanditse iyi nkuru ntibikwiye ko ukoresha amwe mu magambo nk'aya, uwapfuye yigendeye, gushyingurwa mu buryo wita "buciriritse" aha ntibyari ngombwa ko ubyongeraho, wenda wari kubivuga neza, ukavuga ko "yatereranywe" na Minispoc, Ferwafa twongeyeho n'ama equipes yose yakiniye!! Gusa ibi mba mbikuyemo isomo ryo gutekereza ejo hacu hazaza no kuhategura neza, kuko ntawe umenya umunsi n'isaha!!
  • Kelly 6 years ago
    Birababaj nkumuntu wakiniye équipe yigihugu yarakeney guhabwa icyubahiro.naho kwandika ngo muburyo buciriritse ntibikwiye kuko icyambere nubugingo bw'iteka. Kwiteganyiriza ni ngombwa kuko urupfu ruradutungura cyane
  • Patrick6 years ago
    Iteka nawundi uvuga ubusa uretse Emmy
  • Bona6 years ago
    Ubuciriritse nubwagaciro bose bajya mugitaka iyo mvugo ukoreshej nimbi pe kuko nawe ntiwamenya ubwo uzashyingurwamo uko bumeze Imana imwakire nicyo gikuru





Inyarwanda BACKGROUND