Hategekimana Bonaventure Gangi wakiniye amakipe menshi ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017
Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko umubiri wa Hategekimana Bonaventure Gangi wavanywe I Huye ku wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017 utwawe n’imodoka yabugenewe icyakora iwugeza ku bitaro bya Rubavu, nyuma umubiri w’uyu mukinnyi wakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi imyaka myinshi wavanywe ku bitaro n’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ari nayo yifashishijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 ubwo bajyaga gushyingura .
Iyo modoka ni nayo yakoreshejwe ikura umubiri iwujyana kuri Paroise ya Muheto aho yasengewe bwa nyuma, inawukura aho iwujyana ku irimbi rya Nyakiriba aho ari bushyingurwe. Zimwe mu mpamvu zivugwa ko zateye uku gushyingurwa mu buryo buciriritse harimo kuba ngo umuryango we wari usigaye nta mikoro ufite cyane ko bamurwaje hafi umwaka urenga, mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko kugenda muri Daihatsu byatewe n'uko imihanda bajyagamo atari myiza bityo batari gukoresha imodoka iyo ariyo yose.
Muburyo buciriritse umubiri wa Hategekimana Bonaventure Gangi watwarwaga muri iyi modoka
Turacyabakurikiranira ibijyanye n’iyi nkuru…
Amafoto: Rwandamagazine
TANGA IGITECYEREZO