RFL
Kigali

Bigaragara ko ndamutse mbonye izindi mbaraga nakora akazi gakomeye - Major X(VIDEO)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/04/2016 19:25
0


Major X ni umwe mu baraperi bamaze igihe muri muzika nyarwanda, ariko batigeze bagira amahirwe yo kuzamuka ku rwego rukomeye. Uyu muraperi uturuka mu itsinda rya Flat Papers, ubwo yasozaga ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mwaka wa 2015 yatangaje ko agiye kugaragara cyane, gusa yakomeje kugenda biguru ntege kugeza ubu.



Mu kiganiro duherutse kugirana nawe ubwo yatugezagaho amashusho mashya y’indirimbo yise ‘Akazuba’, Major X yadutangarije ko kuva kera yamye ahura n’imbogamizi yo kubura imbaraga zimufasha gukora ibihangano biri ku rwego rwo gucuruza no kubizamura, gusa ngo ubu akaba aribyo ahugiyemo, aho arimo ashaka ikipe izajya imufasha.

 

Reba amashusho y'indirimbo 'Akazuba' by Major X ft Ketty

Ati “ kuva kera, ngerageza gukora uko nshoboye ariko hari aho imbaraga zanjye zitabasha kurenga. Ndashaka gukora umuziki mwiza, indirimbo zicuruza, gusa kubyishoboza ntibyoroshye, bigaragara ko ndamutse mbonze izindi mbaraga nakora akazi gakomeye.”

Major X uteganya gushyira ahagaragara indirimbo nshya izaba ari mu njyana ya zouk, avuga ko arimo aganira n’ikipe yamukoreye amashusho y’iyi ndirimbo ngo babe bakomeza gukorana n’indi mishinga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND