RFL
Kigali

Big Fizzo wageze i Kigali aje gufasha Dj Pius mu gitaramo, yatangaje igihe azakorera ubukwe -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/08/2018 21:03
0


Mu minsi ishize byavuzwe ko Big Fizzo yaba agiye gukora ubukwe n'umurundikazi uba mu Butaliyani bamaze igihe bakundana ariko kugeza magingo aya iby'ubukwe bwabo byari bikomeje kugirwa ibanga. Kuri ubu Big Fizzo yatangaje ko ubukwe bwe bwegereje n'ubwo atatangaje itariki buzabera.



Uyu muhanzi uri ku rutonde rw'abahanzi bazafasha Dj Pius mu gitaramo cyo kumurika Album ye 'Iwacu' yamaze kugera i Kigali. Akigera i Kigali, Farious wahaherukaga mu Kuboza 2017 ubwo yari yaje gufasha Charly na Nina mu gitaramo cyo kumurika Album yabo, uyu muhanzi akigera i Kigali yahise abwira Inyarwanda.com ko yiteguye gushimisha abakunzi ba muzika ye baba mu Rwanda gusa yirinda kuvuga byinshi ku byo azakora muri iki gitaramo cyane ko we yahamije ko ari ibanga.

Uyu mugabo yabajijwe n'umunyamakuru ibijyanye n'ubukwe bwe, atangaza ko ubukwe bwe buri vuba cyane. Uyu muhanzi yatangaje ko ubukwe bwe buzabera mu Burundi no mu Butaliyani, imihango yo gusaba no gukwa izabera i Burundi mu gihe gusezerana n'ibindi biba mu bukwe byo bizabera mu Butaliyani aho umugore we asanzwe atuye.

Twibukiranye ko ibitaramo uyu muhanzi ajemo bya Dj Pius bizaba ku wa Gatanu tariki 3 Kanama 2018 muri Camp Kigali ndetse na Musanze ahazabera ikindi gitaramo tariki 4 Kanama 2018 aha hose Dj Pius akazaba amurika Album ye nshya yise 'Iwacu' ndetse magingo aya amatike akaba yarageze ku isoko.

Dj PiusBig Fizzo akigera ku kibuga cy'indege yakirijwe indabyo yahawe n'abakobwa bezaDJ PIUSDj Pius yari yazanye na Babo kwakira Big FizzoBIG FIZZOBig Fizzo yakiriwe nabakobwa beza bari baje kumuha ikaze mu Rwanda

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BIG FIZZO AKIGERA I KIGALI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND