RFL
Kigali

Big Fizzo agiye gushakana n’undi mugore w’Umurundikazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/02/2018 15:35
0


Muri iyi minsi Farious cyangwa se Big Fizzo cyane ko yose ari amazina akoresha ku rubyiniro ari kubarizwa mu gihugu cy’u Burundi, icyakora uyu wari usanzwe afite umugore w’umuzungu babanaga i Burayi hibazwaga niba yaba yaratandukanye n’umuzungukazi banafitenye abana cyangwa niba ari mu Burundi wenda akaba azasubira i Burayi.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com ava mu gihugu cy’u Burundi ni uko uyu muhanzi wakunzwe mu karere yaba agiye kurushinga n’undi mugore w’Umurundikazi nawe usanzwe yibera i Burayi ndetse kuri ubu bakaba baramaze no kumvikana ibintu byose igisigaye ari ukuba batangaza amatariki nyayo y’ubukwe cyane ko banamaze gutangaza ko buzaba mu mpeshyi ya 2018 bukazabera ku mugabane w’Uburayi.

Amakuru ava imbere mu Burundi avuga ko Big Fizzo n’uyu mugore batangaje urukundo rwabo ku munsi wahariwe abakundana tariki 14 Gashyantare 2017 aha bakaba hari ibirori bari bitabiriye bagahita batangaza ko bari mu rukundo ndetse bazakora ubukwe mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2018 ubukwe byitezwe ko buzabera mu gihugu cy’u Butaliyani nk'uko amakuru ava i Bujumbura abivuga.

Big FizzoBig Fizzo n'umukunzi we mushya

Big Fizzo yari asanzwe yibera mu gihugu cy’u Bufaransa aho yabanaga n’umugore we ndetse n’abana batatu ariko kuri ubu ari kubarizwa mu Burundi n’uyu mugore bari mu rukundo ndetse bitegura kurushinga cyane ko uyu muhanzi agishaka uko yabona gatanya n’umugore wa mbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND