RFL
Kigali

Byarangiye abanyarwanda Nkusi Arthur na Frankie Joe bageze muri Big Brother Africa 2014

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:30/09/2014 10:20
6


Nyuma y’uko byari byavuzwe ko u Rwanda rwasezerewe mu marushanwa ya Big Brother Africa 2014,ubu byamaze kwemezwa mu buryo budasubirwaho ko u Rwanda ruzahagararirwa muri aya marushanwa.



Nk’uko bigragara ku rubuga rwa Big Brother Africa,abanyarwanda Nkusi Arthur ndetse na Frank Rukundo uzwi ku izina rya Frankie Joe nibo bazahagarira u Rwanda bwa mbere muri Big Brother Africa 2014  ku nshuro yayo ya 9 aho bagaragara ku rutonde ntakuka rw’abazitabira iri rushanwa.

Mu biganiro by’aba bombi bigaragara ku rubuga rwa Big Brother Africa,bombi bagaruka ku buryo bishimiye guhagararira igihugu cyabo bwa mbere muri aya marushanwa.

ga

Frankie Joe ubwo yitabiraga amajonjora ya Big Brother Africa mu Rwanda

bhj

Aha Arthur na MC Tino bari baje kugerageza amahirwe ariko Tino we ntibyamuhiriye gukomeza muri aya marushanwa

Nkusi Arthur asanzwe ari umunyarwenya,umunyamakuru,umukinnyi w'ikinamico,ndetse n'umushyushya rugamba(MC)mu gihe Frankie Joe asanzwe ari umuhanzi,umukinnyi wa Filime ndetse n'umunyamideli.

Reba hano icyo Arthur na Frankie Joe ndetse n'abandi bavuga muri Bi Brother Africa

Bimwe mu bishobora kuba byaratumye u Rwanda rubasha guhagararirwa muri aya marushanwa harimo kuba tariki 02/09/2014 inyubako zagombaga kuberamo Big Brother Africa 2014 zibasiwe n'inkongi y'umuriro bigatuma iri rushanwa ryimurwa.

Big Brother Africa ni irushanwa ribera kuri televiziyo aho abaryitabiriye bose bashyirwa mu nzu imwe mu gihe cy'iminsi 91 maze abantu barireba bakaba aribo bahitamo abagomba gusezererwa kugeza habonetse ubaye uwa mbere mu myitwarire myiza muri iyi nzu akegukana akayabo k'amadorli ya Amerika ibihumbi 300.

Ku bafite ifatabuguzi rya DSTV,iri rushanwa rizaca kuri shene y'197 ndetse n'198 amasaha 24 kuri 24.

Dukomeje kubashakira andi makuru yose yerekeye aba banyarwanda bari mu irushanwa rya Big Brother Africa...

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • frora9 years ago
    ntibyiza tubafane kbsa
  • 9 years ago
    Wouh nibyiza cyane tubari inyuma
  • silva9 years ago
    Nibyiza cyane, Go Frankie Joe, go Rwanda we will support you.
  • bebe9 years ago
    Mubanze mudusobanurire icyo Big Brother icyo aricyo kugirango dusobanukirwa neza. Kandi munatubwire akamamaro kayo nicyo igamije. Murakoze.
  • Lionel 9 years ago
    Izatangira ryari se ahubwo? Nukuntu narinyikumbuye!.
  • jacky mutoni 9 years ago
    turikumwe nabo





Inyarwanda BACKGROUND