RFL
Kigali

Benzo na Lil G bahuriye mu mashusho y'indirimbo 'Yishyiremo'

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/01/2015 12:35
1


Nyuma y’iminsi mike ishize abaraperi babiri Benzo na Lil G bashyize hanze indirimbo bise ‘YISHYIREMO’, kuri ubu aba basore bamaze gushyira ahagaragara amashusho yayo yatunganyijwe na Fayzo.



Benzo avuga ko yishimiye gukorana na Lil G, afata nk’urungano rwe mu muziki by’umwihariko bakaba banahuriye mu njyana ya hip hop, ari nabwo butumwa bifuje gutanga muri iyi ndirimbo bakangurira abakunzi b’ibihangano byabo gukunda iyi njyana kuko itangirwamo ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.

Mu kiganiro na Lil G nawe yadutangarije ko yishimiye gukorana na Benzo gusa akaba yaratangajwe cyane n’izina yahaye iyi ndirimbo. LIL G ati “ Benzo yampamagaye ansaba ko twakorana iyo ndirimbo, ngeze muri studio numva ni nziza kandi nkanjye  nk’umuhanzi watangiye mbere y’urundi rubyiruko naravuze nti nanjye reka muhe umusanzu wanjye, n’ubwo indirimbo ye(Benzo) ifite izina ritangaje ariko nabyo ni byiza kuko ni umwihariko.”

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Yishyiremo"


Ku ruhande rwa Benzo we yagize ati “ Nishimiye iyi ndirimbo, twagerageje gukora uko dushoboye ngo ibe nziza, ndibaza abafana ba Lil G naba Benzo bazayikunda.Ndahari iyi ni intangiriro nziza muri uyu mwaka, ngiye kugaragaza ingufu, ubu ndimo ndiga I Kigali, nzagerageza gukora buri kintu cyose mu mwanya wacyo nkurikirane amasomo hamwe n’umuziki wanjye.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nico9 years ago
    courage man mukomerezeho





Inyarwanda BACKGROUND