RFL
Kigali

Benshi mu byamamare bazifatanya n’abatuye Rubavu gusoza irushanwa ry’abanyempano mu muziki

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/10/2017 10:32
0


Bwa mbere i Rubavu habaye amarushanwa yo gushakisha abanyempano muri muzika, iri rushanwa ryanyuze mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu hashakishwa abanyempano riri kugana ku musozo, mu gitaramo kizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda.



Muri aya marushanwa urubyiruko rusaga  317 nibo bahatanaga ku ikubitiro, nyuma yo kujonjora  inshuro ebyiri iri rushanwa hasigayemo abahanzi 12 bazavamo babiri bazatsinda uwa mbere agahabwa amasezerano y’imyaka itatu bakorerwa muzika n’ibindi bihembo binyuranye biri kwiyongera bitewe n’abaterankunga bakomeje kwiyongera.

Uwa kabiri akazakorerwa album y’umuziki ndetse n’ibindi bihembo, muri iki gitaramo cyo gushakisha abanyempano  hazatarama abahanzi bakomeye barimo Young Grace uvuka i Rubavu, Riderman, Theo Bosebabireba , Jay Polly nabandi benshi bazifatanya n’uru rubyiruko.riderman

Iki gikorwa kikaba  cyarateguwe na Simple and Easyku bufatanye n’akarere ka Rubavu ndetse na Polisi y’igihugu igitaramo kikazabera kuri Nkamira Bar kwinjira ni Ubuntu nkuko bigaragara ku byapa byamamaza iki gitaramo.

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND