RFL
Kigali

Benshi mu bakora mu by'imyidagaduro nyarwanda ntibashyigikiye ko Miss Sandra Teta yaca ikinyamakuru amafaranga

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:28/08/2015 15:46
39


Nyuma y’ibihano biremereye byafatiwe ikinyamakuru Igihe.com n’umunyamakuru wacyo Murungi Sabin kubera inkuru yakoze yagaragayemo amakosa y’umwuga, abanyamakuru batandukanye n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro, bakomeje gusaba ko mu bihano byatanzwe iby’amafaranga babona bitari bikwiye.



Ni byiza guca umuco wo kudahana, icyakozwe ari kibi kikagawa, abashyamiranye bari inshuti n’abavandimwe ukabunga, uwakoze ikosa agasaba imbabazi kandi akanafata ingamba zo kurikosora akanatanga icyizere ko ubutaha bitazongera, ndetse hagashyirwa imbere ko umubano warushaho kuba mwiza bwa bushyamirane ntibuzongere kubaho ukundi. Ibi ni nabyo urwego rw’Abanyamakuru RMC rukwiye gukora, rugafasha abanyamakuru n’ibitangazamakuru kugenda mu murongo mwiza.

Ikinyamakuru Igihe.com n’umunyamakuru wacyo Murungi Sabin, baherutse gufatirwa ibihano n’uru rwego rwa RMC kubera inkuru yanditswe kuri Miss Sandra Teta, wareze iki kinyamakuru n’umunyamakuru wacyo abashinja gukora inkuru igaragaramo imvugo zigamije gusebya kandi itarimo ubunyamwuga bityo ko uru rwego rutegeka ko Igihe.com bakwandika inkuru ivuguruza iyanditswe kuri Teta no kumwishyura miliyoni enye nk’indishyi zo kumusebya.

Nyuma y’ibi bihano, ikinyamakuru n’umunyamakuru wacyo bemeye gusaba imbabazi no kwandika inkuru ivuguruza iyanditswe, gusa cyaba iki kinyamakuru ndetse n’abandi bantu bafite aho bahurira n’itangazamakuru hamwe n’imyidagaduro, bagize icyo bavuga kuri ibi byemezo byafashwe na RMC cyane cyane ku ngingo yo gutanga amafaranga, ubusanzwe bitanamenyerewe mu nshingano z’uru rwego.

Mike Karangwa ni umunyamakuru, akaba n’umwe mu bantu bakora ibintu byinshi bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro. Kuri iyi ngingo aragira ati: “Ni byiza kuba umunyamakuru ubwe ndetse na media house (Ikinyamakuru) akorera baremeye amakosa ashingiye ku mwuga ariko kandi nshingiye ku bushobozi buke bw'ibitangazamakuru dufite mu Rwanda, nkanashingira ku bijyanye n'isoko ryacu ndumva Igihe.com itari gucibwa amafaranga angana kuriya. RMC yashoboraga no guhuza impande zombi hakaboneka ubundi buryo bwo gukemura ikibazo. Guca igihe amafaranga angana kuriya ni ukubaca intege cyane”.

mike

Ishimwe Clement, ni umwe mu bantu bakora ibintu bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda. We mu magambo ye aragira ati: “Igikuru ni uko amakosa yakozwe atazongera kubaho, kandi n’umubano wabo ugakomeza ukaba mwiza. Kuba umuntu wakosheje yemera amakosa akasaba imbabazi, byo ubwabyo ni iby’igiciro kuruta gutanga amafaranga, amafaranga ashobora no gutangwa ariko mu bitekerezo akaba atisubiyeho.”

clement

Safi Madiba wo muri Urban Boys, we asanga nk’abantu basanzwe bafatanya byinshi mu kazi, bari bakwiye gukemura ikibazo hakabaho ubwiyunge ndetse no kuvuguruza ibyanditswe ariko iby’amafaranga ntibijyemo. Safi ati: “Erega twese turi abantu ntawe utakosa, niba abakosheje bemera amakosa bakagira n’uburyo bemera kuyakosora, hari ikindi cyaruta icyo? Amafaranga siyo yakemura ikibazo, kwiyunga no gusaba imbabazi byo birakwiye ariko amafaranga ntiyari ngombwa.”

safi

Luckyman Nzeyimana ni umunyamakuru wa Lemigo TV, akaba n’umwe mu bantu bakurikirana cyane ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda. We asanga no kuba Sandra Teta yaramaze kumenya ko inkuru yanditswe imubangamiye akabasaba kuyikuraho bakabyemera, nabyo byahabwa agaciro. Avuga ko ubusanzwe na Sandra akazi asanzwe akora akenera abanyamakuru n’itangazamakuru muri rusange, bityo akaba atabona impamvu yo guca amafaranga ikinyamakuru n’umunyamakuru mu gihe batanze  igihano cyo kwandika inkuru ivuguruza iyanditswe kandi amakosa yakozwe ari ay’umwuga.

lucky

Tidjara Kabendera, ni umunyamakuru wa RBA, by’umwihariko akaba umukunzi cyane w’ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro muri rusange. Uyu we igitekerezo cye agitanga nka we ubwe, akagitanga nk’umunyamakuru, akagitanga nk’inshuti y’uwanditse inkuru n’iy’uwayanditsweho, ndetse akanagitanga nk’umuntu usenga kandi wemera Imana. Aragira ati: “Biriya ni ikosa riba ribayeho mu kazi… kuba uwakoze ikosa abyemera kandi akaba abisabira imbabazi, no mu bitabo by’Imana birimo ko usabye imbabazi azihabwa. Njyewe nka njye Tidjara, nka mugenzi wa Sabin kandi nkaba n’inshuti ya Sandra, mbona imbabazi zari zikwiye kubaho”.

tk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • True Say8 years ago
    nooo kuki mwumva ko kwandika inkuru ivuguruza bihagije? Niba baraciwe n'amagranga nayo ça fait partie y'igihano. Ibyo ni amarangamutima muri kuzana mu urubanza, yes its doable ko bakandika inkuru ivuguruza gusa. Mais n'amafranga nayo ni kimwe mubihano(Amandes) atangwa mu igihe ababurana umwe atsinzwe!! Donc nta gitangaza ko baciwe 4M
  • ingabire8 years ago
    ariko abanyarwanda mwagiye mureka uburyarya?!nkawe safi urban boys ntimwigeze kuzenguruka amaradio mwiyama sabin muva nigeria?!ubu se yarahindutse!? ni uwuhe muhanzi utaragurana ikibazo nuwo munyamakuru?! ahubwo njye numva ibitangaza makuru bimukoresha byareba neza icyo uwo muntu wabo abamariye niba atari ukubateranya n'abantu nikitari 4000 000 frw bazabyishyura,kuko uko azagenda yangiza amazina n'amasura y'abandi bizamugaruka
  • Gogo8 years ago
    Murababarira ayo mafranga se mudatekereje ukuntu uriya mmwana w'umukobwa yasebejwe . Ko mutatekereje ukuntu iriya nkuru izamusebya? Nibayabace namwr mwese bibabere isomo
  • passy8 years ago
    nshimye ibitekerezo byanyu byose ariko mwigengera ku marangamutima iyo icyaha cyahamye umuntu uko byagenda kose kigira uko gicyemuka hakurikijwe icyo amategeko ateganya mwikwirengagiza itegeko nkana ngo mubikorere mugenzi wanyu inshuti zanyu kuko hari byinshi bizakosorwa mpereye ku IGIHE sinumva ukuntu Maison de Press ikomeye nkiriya umuntu yiyandikira inkuru uko yishakiye akanayishyiraho nkaho nta chief Editor bagira . kubwanjye wasomye inkuru uzi nagaciro k'izina ry'umuntu ayo babaciye nibyo Sandra yahombye cg bizanamukurikirana kubera yo nibyinshi numva ntazindi mbabazi zirenze ziriya. wenda murakingira Sabin mugenzi wanyu ngo ingaruka zibyo yakoze zitamukomeretsa cyane gusa ibihano byo birakwiye kandi suko ntazi ibyo mu itangazamakuru kuko nanjye niryo nkoramo
  • Dodo8 years ago
    Sabin yigira nabi Sandra ndamushyigikiye peee
  • Dodo8 years ago
    Sabin yigira nabi Sandra ndamushyigikiye peee
  • lily8 years ago
    ariko abanyarwanda baba indyarya baba indyarya ye!! ubwo tuvuge ko mwese muvuga mutyo ntawe iwabo bigeze bakoza inkoni? nawe se prefet de discipline yigeze akuraho amanota ya discipline? ubu ntawigeze yijundika umuntu ngo yamuvuze atanabihagazeho? MURUNGI SABIN arakabije kuko si ubwambere akora ibintu nkibi. sinemeranya na KARANGWA uvuga ngo itangazamakuru ntabushobozi rifite nge ubwanjye nakoze muri kimwe mubinyamakuru byandika hano murwanda uko bimeze ku isoko ngo bagukorere inkuru cg kwamamaza nzi uko bimeze aho ho urabeshye cyane. none se batayamuciye ngo nuwateganyaga kubikora abitinye amaherezo yazaba ayahe? ni gute umuntu yakinira muri business zawe akagusenyera izina kunyungu zitari izawe ngo wicecekere? nge ndabishyigikiye 1000% niyo bamuca inote ya 500 ntakibazo ariko akitwa amandes penales. go girl go females namwe mugomba guharanira kutavogerwa. c'etait mon avis
  • 8 years ago
    Ni ukuri mureke dushyire mu gaciro .Uyu munyamakuru ari gukora propaganda .Igihe niba cyarakosheje nicyemera guhanwa .Kandi rero sinumva impamvu babazwa n'igihano bakiyibagiza uko bandagaje kariya gakumi.Bibe isomo no ku bandi
  • 8 years ago
    benshi se muvuga iyo mutajya kubashaka bari kubibabwira ?Kuki mwasanze ari ngombwa kubivugaho nk'aho ai ibidasanzwe?Miss Sandra wigira ubwoba kandi nundi uzabikora uzamureg.Ubwo ndabizi bagiye kugukoraho chantage.Mbe professionnal please
  • ishimwe8 years ago
    oya ka sabin nigahame hamwe gakome, hubwo bazanamwirukane, yadusebereje ikinyamakru cyacu dukunda Igihe.com anywy najye ndumva Teta yababarira nako yamujyirira impuwe we atamugiriye nabyo nurugero rwiza
  • freezy8 years ago
    abanyamakuru bari kurengera sabin kuko bahuje umwuga arko nkanjye umusomyi usanzwe usoma inkuru nabibwirira ko sabin atari ubwambere akora ibintu nkabiriya byo guharabika nubwo kuri teta yari yakabije,ninayo mpamvu kubabarira numva bidahagije bagomba kucibwa amafaranga kugirango bibere n'urugero abandi bajya babikora cg bateganyaga kuzabikora,kndi basobanukirwe ko image y'umuntu ari ikintu gikomeye,njyewe teta ntago muzi in real life usibye kumwumva muri media,arko nsoma iriya nkuru hari aho nageze amarira abunga mumaso kubera uburyo yari irimo amagambo asesereza,ntabwo amanyamakuru cg se abandi bantu babifitemo inyungu runaka bakagomye kuvuga gutya,nibyiza ko buri muntu asobanukirwa agaciro kundi!....njyewe nishyize mumwanya wa teta sandra,nkumva agahinda yagize kubera biriya bintu,numva kuvuga umuntu yaza agasaba imbabazi bitaba bivuze yuko ako gahinda gasibama,cg abasomye inkuru yambere bose arko bazasoma niya kabiri!!.....niyo mbamvu muguhana icyaha hazamo n'indishyi yakababaro!!....
  • bigango8 years ago
    jye kubwajye haricyo numva ninama natanga twese turi abantu kandi amakosa ntiyabura ahubwo ikibi nuko tuyahakana dutekerezeko ibiba kubandi natwe byatubaho niba umuntu yarasabye imbabazi azihabwe ibya mafaranga biveho kuko uretse no kubaca intege ubundi se cash nizo zizatanga imbabazi ikindi umunyarwanda yise umwana we ngo mbarimombazi none aho waca icyo kinyamakuru intege basenyera umugozi umwe kandi aribo mukorana burigihe wabigira ute? think twice hato nawe tutazasigara tuvuga duti kera habayeho umukobwa akitwa kanaka... mbese waribagiranye kubera kugwiza abanzi muzi ngo muri guhana kandi muri guca intege ikindi es muri twese ninde udakora ikosa? tekereza ikinyamakuru cyagwa umunyamakuru uko akosheje tubigenjeje dutya uko byagenda? gusa simbabereye mumutima gusa abagize icyo bavuga muriyi nkuru bose mbaziho ubuhanga mwitangaza makuru mwumve ijwi ryabo bwambere kuko bandusha imisatsi ibiri muruyu mwuga hanyuma nawe wumve umutima nama ubucuti buzagutsindagiza naho imitsi izavuguta nta muvuba naho amafarangayo ngo ni umushyitsi iyo iminsi yagusekeye urayabona ariko inkotsa yagusekera ukayasiga waba usize inkuru ki musozi ugiye uvumwa? mwese muri abahanga muce inkoni izamba imbabazi zitagwe.
  • Rwanda8 years ago
    Ese ko mwese muvuga musaba Teta kudaca amafaranha ni we wayaciye? Cg aho yareze nibo bayaciye bakurikije amategeko bafite? Abanyamakuru mugomba kumenya ko kwandika ibisebanya atari bwo butwari. Dore ko mukunda byacitseee...
  • uwacu8 years ago
    nibyo pee ni batange imbabazi, ariko n'uwo mwari ngo yari yifitiye amadeni ni mureke abanze yishyure da imbabazi zizaza nyuma. ariko kandi murungi sabin nawe yisubireho biriya sibyo pee.
  • utetiwabo8 years ago
    ibyubuntu bijyendera ubundi kd ibyo byuko ntamuhwe ufite byonyine birahagije kuguhindurira isura niyo bakwishyurira imyenda yose imana yakujyeneye ubukene ntaho wabihungira cyakoze ushobora gukora igikorwa cyurukundo imana ikakwishyurira imyenda.so gira ubumuntu abakobwa turangwa nimuhwe
  • K250 8 years ago
    Teta baragusebeje pe ihangane ,burya ukora ikintu cyo gusebya ntago aba ahubutse,ni ibintu yicara akigaho!! ninayo mpamvu Sabin nikinyamakuru akorera niba babahannye bakwiye kwakira ibihano,wenda byabera urugero abandi banyamakuru bagenzi be bikabafasha gusesengura,gutekereza neza no kumenya amakuru agiye gutanga!!
  • Gasore8 years ago
    Kwandarika umuntu kariya kageni si ikosa gusa ahubwo ni n'ikinyabupfura gike! Kuko ntiwanyumvisha ukuntu abagambo asesereza nk'ariya Sabin yakoresheje byari ugushaka kuryoshya inkuru gusa. Ubundi ibi byagombye guha urugero abandi banyamakuru bakamenya ibyo bandika n'uburyo babyandika, batagiye kurengera ngo bakoreshe amagambo yo gusebanya cyane cyane ko nta n'aho aba ahuriye n'inkuru banditse. Naho ubundi aba babajijwe ntibashaka kwiteranya niyo batabishyigikiye. Njye nshyigikiye ko bahanwa, bakabaca amafaranga kandi bakanadika indi nkuru ivuguruza iyo banditse kandi banasabe imbabazi.
  • Salama8 years ago
    Ariko kuki mwabajije abanyamakuru gusa? Kuki mutarebye ku mpande zombi? Abo banyamakuru nyine barashyigikira mugenzi wabo. Ndebera nk'uyu Bigango kweli!
  • Date8 years ago
    Ariko murasetsa yewe muranihandagaza, abanyamakuru mwigize agahugu mukandi ariko Sabin Murungi we yarihanitse cyane. Hari uwanditse inkuru igaragaza ubugome n'ubutindi bw'uwanditse iriya nkuru ndabona ahubwo uretse no gicibwa amafaranga bari bakwiye no kugifunga wenda amezi atatu naho Umunyamakuru we mbona ashobora kuzaba nkaba Noher naba Kantan mugihe kiri imbere niba hadafashwe ingamba.
  • jack8 years ago
    muraho bavandi mbanje kubasuhuza.nasomye amagambo aba bastar bacu bavuze aransetsa cyane nkurikije amarangamutima no kubogama gukabije,nahise nibuka jay paul avuga kubanyamakuru bose bamusamiye hejuru ndetse muruwo mwaka baramuzimya none umunyamakuru asebeje undi mwana amwandurije izina ngo agomba guhabwa imbabazi kubera ko ntamikoro ese ubwo ntitwababarira abaprisoners bari murigereza basize abana bandagaye kugasozi????? oya oya oya uwo waba arumuco wokudahana uwo munyamakuru nibamuhane ahubwo namafranga babaciye nimake kubera ukuntu bamusebeje cyane.mwabanyamakuru mwe namwe bahanzi naba producer mureke kubogama kuko ndakeka arimwe bavuze byaba ibindi bindi.murakoze mukomeze kuba abanyamwuga mukazi kanyu.imana ibahe imigisha





Inyarwanda BACKGROUND