RFL
Kigali

Benshi bakozwe ku mutima n’amagambo Anita Pendo yandikiye umwana we ugiye kuzuza ukwezi avutse

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/09/2017 10:00
13


Mu minsi ishize ni bwo Anita Pendo yibarutse umwana w’imfura ye na Ndanda uyu usanzwe ari umukinnyi mu ikipe ya AS Kigali, uyu mwana ugiye kuzuza ukwezi avutse yagenewe ubutumwa n’umubyeyi we Anita Pendo.



Anita Pendo yabwiye umwana we amagambo yiganjemo amugaragariza urukundo ndetse n’amasezerano anyuranye yagiye amuha. Anita Pendo yagize ati”Happy 3 weeks son,ndabizi uzakura usome iyi message,uri ibyishimo byanjye,uri imbaraga zanjye,nzahorana nawe muri byose mugihe Imana izaba ikintije ubuzima,nzagufata ukuboko nkwereke inzira y'ubuzima.Ndagukunda kandi nzahora ngukunda kuko ndi mama wawe.Ni byinshi mfite byo kukubwira ariko nzabikubwira igihe cyabyo kigeze.Imana yarakurinze,yabanye natwe nubu ikomeje kuturinda ndayishimye.my son RNT”.

anita pendoAnita Pendo yabwiye amagambo akomeye umwana we

Nyuma yo gutangaza aya magambo benshi mu bakurikira uyu munyamakuru akaba n'umushyushyarugamba mu bitaramo ndetse n’umu Dj, bakozwe ku mutima n’aya magambo cyane ko bagiye babimugaragariza mu bitekerezo batangaga bagaragaza ko bishimiye kuba ari umubyeyi uzirikana kubwira amagambo meza umwana yibarutse cyo kimwe n'abagaragazaga ko aya magambo yanakurura utarabyara akaba yafata icyemezo cyo kubyara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ramba6 years ago
    so touching kabisa. Imana ikomeze ibarindire ubugingo. Baby nawe Bisous Congz tena kuri both parents. Abana numugisha Utangwa nuwiteka.
  • Inama6 years ago
    Ariko umuco wo kubyara ibinyendaro wimakajwe kuva ryali, sinibaza impamvu mugiha agaciro Anita, niba ari umugore uhamye nashake yubake. Niba ibyo mvuga ubigaya, jya kubaza ababyeyi be urebeko dutandukanya
  • Mimi6 years ago
    Ariko nkawe utinyuka ukita umwana ufite se na nyina ngo nikinyendaro utekereza iki???wasanga bazagushyingurana ikara nubugoryi numva ufite.we umwana ni umugisha kandi papa we ntiyigeze akubwira ko atamwemera sinzi aho uhera uvuga ko ari ikinyendaro.idiot gusa
  • Aimee6 years ago
    Ngo kubyara ibiki?? Wowe se utari ikinyendaro uri igiki? Ubwose ahubwo uzi iso cy waramwigeze?? Bastad
  • Bijoux 6 years ago
    ariko nkuyu uba uvuze ngo barimakaza umuco wo kubyara ibinyendaro nkubu we azi yaravutse ate? cg azi imbere ye hameze gute wenda nawe uzakibyara cg uzatera inda itateganijwe rindira isaha y, Imana nigera Anitha wacu azubaka kandi kwitwa umubyeyi ni ishema kuri we kuko ntibaye nkabo tubona aha hanze biyita abari kandi bakuramo amada so rero mbere yo guca urubanza banza wisuzume wowe ubwawe urebe ko uri Innocent.Anitha rata courage komeza urere akuzukuru kacu neza natwe tukuri hafi Chch.
  • 6 years ago
    esubu nkawe ushobora kwita umwana ijambo ikinyendaro ubuvukahe uwo sumuco womugihe turimo ariko siwowe nawe biterwa nuwuriwe
  • Rinda6 years ago
    Umwana wa nita pendo yintwa nde kowe atadutangariza amazina yu umwana .munsubize
  • Neema6 years ago
    Nshaka kubwira uyo wiyise Inama.Niba uri umukobwa ujyende gake kuko isi ntitwikiriye kd niba uri umusore nabwo witonde.Niba uri umudamu warashyingiwe ntanda ufite ushimire Imana yabigufashijemo kuko ntabushobozi na bucye warufite bwo kwijyeza aho.
  • ANITA6 years ago
    nonsense wowe wiyise inama.mind ur own business.wowe urimalaika noneho.ANITA rata musubiriyeho namahwa ma lvu
  • Th6 years ago
    Ndakugaye. Wowe utukana ahubwo uzabaze mamawawe aho. Uvuka uzasanga ariwowe bakabyise
  • freddy6 years ago
    Anita ndanda numugabowe
  • ayingeneye saidati6 years ago
    Imana inshimwe kura unjye hejuru kibondo!
  • khynifa6 years ago
    Pendo ndagukunda sana gusa jya utanga inama kubakiribato naho uwomuchr mugani wa bisoso twizereko kumuziki azaba ari hatari





Inyarwanda BACKGROUND