RFL
Kigali

Ben Nganji mu byishimo bishibuka ku mugore we wasoje kaminuza amugaragarije ko ari umutsinzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2018 16:18
4


Umunyarwenya, Umunyamakuru akaba n’umuhanzi w’injyana ya Reggae, Bisangwa Nganji Benjamin wamenyekanye nka Ben Nganji yishimye bikomeye intambwe yatewe n’umugore we Ufitenema Yvette wasoje amasomo ye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).



Ufitinema Nganji Yvette, ni umugore wa Ben Nganji babana mu buryo bwemewe n’amategeko; ku wa 02 Gashyantare 2016 nibwo bombi bahamije isezerano ryabo. Ku wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2018 ni bwo yatanze igitabo yanditse asoja amasomo ye y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu Ishami ry'Ibaruramari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Ben yabwiye INYARWANDA, ko umuryango we uri mu byishimo bishibuka ku ntambwe yatewe n’umufasha we mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu amaze yiga dore ko yatangiye kwiga mu mwaka wa 2015. Yavuze ko umugore we yamweretse y’uko hari imbaraga abagore bifitemo kurusha abagabo, ikintu amushimira mu buryo bw’imwihariko. Yagize ati:

Umuryango uri mu byishimo by'iyo ntambwe yindi Imana yabateje. Ni urugendo umugore wanjye yatangiye muri 2015. Umugore wanjye yanyeretse ko hari imbaraga abagore bifitemo twe abagabo tutagira. Yize atwite! Arabyara akomeza no kurera umwana wacu Inema Nganji Miguel. Byose akabifatanya n’izindi nshingano z'urugo kandi akagira amanota meza. Yajyaga kwiga ananiwe ariko umwaka warangira akagira amanota ari hejuru ya 80.

ben nganji

Ben Nganji yahamije ko Umugore we Yvette ari umuhanga.

Umugore wa Beni Nganji, yatanze igitabo imbere y’Inteko y’Abarimu bo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). Muri iki gitabo yanditse ‘ku musanzu w’Imisoro mu iterambere ry’Igihugu’. Umuhango wo guhabwa impamyabumenyi ya Kaminuza, uzaba ku wa 14 Ukuboza 2018.

Ben Nganji ni umunyarwenya ubifatanya n’umuziki akagerekaho n’inshingano z’urugo. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Mbonye Umusaza” yacuranzwe henshi, yaririmbye kandi indirimbo nka “Nsazanye inzara”, “Habe n’Akabizu’, “Mon Garçon” n’izindi nyinshi, ubwamamare bwazamuye n’’inkirigito’ yanyuze benshi.

AMAFOTO:

mu muryango

Byari ibyishimo mu muryango

Byari ibyishimo mu muryango wa Ben Nganji.

Ben avuga ko

Nganji avuga ko umugore we yamweretse y'uko hari ubundi bushobozi abagore bifitemo kurusha abagabo.

n'umwana we

Yvette n'umwana we ugiye kuzuza imyaka ibiri y'amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eddie5 years ago
    Ben Nganji sindamubona face2face ariko ndamukunda cyane. Imana nikomeze kurinda urugo rwabo.
  • Mitsutsupatrick 5 years ago
    Niumuryango mwiza w'ikitegererezo kuri benshi bawisunga ntawe baheza nabibera umuhamya congratulations Yvette mwiza.
  • Nduwimana4 years ago
    Mu mbarize ben nganji radio akorera narakubuze rwose ndamukunda cyanee
  • Peter4 years ago
    Uyu Ben ndakwemera sana afite ibitekerezo byubaka kabisa ushaka iradio akoreraho ni KT Radio We n'umuryango we Imana ikomeze kubana nabo murugero rw'ingo nziza zibyamamare.





Inyarwanda BACKGROUND