RFL
Kigali

Ben Nganji, Gratien, Rubebe,.. barahurira mu gitaramo gihurije hamwe ba kabuhariwe mu mivugo, indirimbo no mu gusetsa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/08/2018 8:59
0


“Ibanga Poetic Night” ni igitaramo giteguwe ku nshuro ya mbere cyateguriwe abanyarwanda n’abandi bazataramirwa na bakabuhariwe mu mivugo, indirimbo no mu gusetsa hagamijwe gusigasira umuco nyarwanda n’ubusizi inganzo idakama umuco wa gihanga ukibagirana.



Umusizi Maniraguha Carine usanzwe ukina muri filime y’uruhererekane “Seburikoko” ari nawe wateguye iki gitaramo yabwiye INYARWANDA ko iki gitaramo yagiteguye mu rwego rwo gusigasira umuco w’abanyarwanda no guteza imbere ubusizi nyarwanda. Ati “Ni igitaramo kizahuriza hamwe ba kabuhariwe mu mivugo, mu ndirimbo no mu gusetsa. Ni mu rwego rwo guteza imbere ubusizi no kugaragaza ko ari inganzo nziza idakwiye gusigazwa inyuma mu bundi buhanzi.”

Carine avuga ko muri iki gitaramo bazatanga ubutumwa bwihariye ariko ko ko ari ibanga ahubwo abantu basabwa kwitabira iki gitaramo akabamenera ibanga. Ati “Ubutumwa bwihariye nzabaha burahari ariko ni ibanga rizamenerwa uwabahaye icyo gihe. Ndifuza ko bazaza kuko mbafitiye udushya twinshi kuri uwo munsi.”

Iki gitaramo “Ibanga Poetic Night” gihurije hamwe abanyempano bakomeye b’amazina azwi hano mu Rwanda barimo; Ben Nganji, Niyitegeka Gratien, Clapton, Bahati (Rubebe), Inzora, Pascal Solo, Olivier Tuyisenge, Francis Intore, Awake Theatre ndetse na Fred Gihana.     

Iki gitaramo gitenganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018, kizabera One Love ku muhanda wa Poid Loud ugana Nyabugogo. Ni uguhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Kwinjira ni ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro(5000 Rwf) n’ibihumbi bibiri (2000 Rwf) ahasanzwe.

poetic

Ibanga Poetic Night ihurije hamwe abanyempano mu ngeri zitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND