RFL
Kigali

Ben Ngabo Kipeti wari urembeye mu Bubiligi yatangiye koroherwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/03/2017 13:54
0


Mu minsi ishize uyu muhanzi wamamaye mu myaka itambutse yarari mu Rwanda aho yanakoze ibitaramo binyuranye, nyuma yaje kugenda icyakora ntihagira umenya uko byagenze. Amakuru agera ku inyarwanda.com ni uko uyu mubyeyi yaje kurwarira mu Rwanda ahava ajya kwivuza i Burayi, icyakora inkuru nziza ku bakunzi b’uyu muhanzi ni uko ubu yorohewe.



Amakuru ya Ben Ngabo Kipeti tukiyamenya twifuje kumuvugisha gusa ntibyakunda dore ko adaheruka ku murongo aho umunyamakuru wa Inyarwanda.com wifuje kuganira nawe bitamworoheye, icyakora nyuma yo kumubura twegereye Might Popo umwe mu nshuti ze akaba n’umuhanzi maze ashimangira ko Ben Ngabo Kipeti yari amaze iminsi arwaye nubwo atatangaje igihe yafatiwe icyakora ngo yavuye mu Rwanda arwaye ajya kwivuza mu Bubiligi. Might Popo yagize ati

”Nibyo koko yari arwaye gusa mu minsi ishize, muri iki cyumweru turangije yarampamagaye amenyesha ko yorohewe ndetse atakiri mu bitaro.” Umunyamakuru yifuje kumenye indwara Kipeti yari arwaye maze might Popo atangaza ko atabizi neza ariko ko ubusanzwe uyu muhanzi asanzwe arwara Diyabete bityo bikaba bikekwa ko ariyo yari yongeye ikamuzahaza.

ben kipetiBen Kipeti wari umaze iminsi arwariye mu Bubiligi yatangiye koroherwa (Ifoto: Igihe)

Ben Ngabo Kipeti yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2016  aho yanakoreye ibitaramo akaza kurwarira mu bitaro bya Rubavu, aho yavuye yerekeza ku mugabane w’uburayi mu Bubiligi agahita ajya mu bitaro gusa kuri ubu akaba yaramaze kubivamo, bityo abakunzi be bari bahangayikishijwe nuko umuhanzi waririmbye ‘Zana Inzoga, Ingendo y'abeza...'  yaba arwaye bakaba babonye ubutumwa bw’ihumure. Might Popo wahaye amakuru Inyarwanda ntiyigeze agaruka ku gihe uyu muhanzi yarwariye n'igihe yaviriye mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND