RFL
Kigali

Ben Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Munyana’ -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/06/2017 10:29
1


Ben Kayiranga ni izina ryubashywe muri muzika nyarwanda, ni umuhanzi wakoze kuva cyera ndetse magingo aya hari n'abahanzi bamufata nk’ikitegererezo. Uyu muhanzi uri gutunganya album nshya, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Munyana’.



'Munyana’ ni yo ndirimbo nshya ya Ben Kayiranga ikaba imwe mu ndirimbo icumi yamaze gutangaza ko arizo zizaba zigize Album ye nshya yise “Ntunsige” azashyira hanze mu minsi iri imbere. Ben Kayiranga yaherukaga mu Rwanda mu minsi ishize nyuma yuko yari yarakoranye indirimbo na Andy Bumuntu ndetse na Yvan Buravan bifatanya n'abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo 'Munyana'

BEN KAYIRANGAAlbum nshya ya Ben Kayiranga

Nyuma y’iyi minsi yari amaze mu Rwanda, Ben Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Tujye gushora’ ije ikurikiwe n’iyi nshya yise ‘Munyana’ iyi ikaba ari indirimbo yakozwe na producer Pastor P.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'MUNYANA' YA BEN KAYIRANGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Davis6 years ago
    Uyu se niwe waririmbye freedom? Ko numva bitameze neza se! Ijwi, production, text byose sinzi uko numva bidahura pe. Ariko courage wenda hazaza inziza





Inyarwanda BACKGROUND