Umuhanzi nyarwanda Ben Kayiranga uba mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse n’umukobwa w’umunyarwandakazi wamamaye mu Bubiligi kubera umwuga akora wo kuvanga imiziki mu birori no mu tubyiniro uzwi nka DJ Princess Flor, bakoze umushinga uzafasha indirimbo nyarwanda kwamamara ku isi yose.
Uko ikoranabuhanga n’itumanaho bigenda bitera intambwe idasanzwe, ninako abantu bagenda bagira ibitekerezo bitandukanye by’uburyo iri koranabuhanga ryabyazwa umusaruro. Ibi nibyo umuhanzi Ben Kayiranga na Dj Princess Flor bombi baba i Burayi bakoze, bashinga radiyo izajya yumvikana ku isi yose hakoreshejwe umurongo w’ikoranabuhanga rya internet.
DJ Princess Flor amaze kwamamara mu mwuga akora wo gucuranga no kuvanga imiziki
Mu kiganiro Ben Kayiranga yagiranye na Inyarwanda.com, yadutangarije ko iyi radiyo bashinze izajya yumvikana mu bihugu byose byo ku isi binyuze ku murongo wa internet, kandi abantu bakazajya babasha kuyumvira kuri telefone zabo ndetse no kuri mudasobwa. Iyi radiyo bayishinze bagamije gusakaza umuziki nyarwanda no kuwumenyekanisha mu banyarwanda baba ku isi yose mu bihugu bitandukanye, ndetse bikaba ari n’intangiriro yo kumvisha abanyamahanga umuziki wo mu Rwanda.
Dj Flor twaganiriye cyane ku muziki nyarwanda igihe duhurira mu mujyi wa Amsterdam twagiye muri Rwanda day. Twabonye ko diaspora yacu ikunda umuziki uvuye mu Rwanda dusanga ari ngombwa gushaka uko twawubagezaho byoroshye. Ubu twashinze radiyo yitwa Injyana Radio ndetse n’ubwo turi mu igeragezwa ngo turusheho kunoza uburyo izajya ikora, ubu yatangiye kumvikana iracaho indirimbo z’abanyarwanda zitandukanye. Ben Kayiranga
Uyu muhanzi akomeza avuga ko icyamuhuje na Dj Princess Flor, ari urukundo bombi bafitiye muzika nyarwanda, bagasanga bakwiye kugira umusanzu batanga mu kurushaho kuwuteza imbere. Abahanzi nyarwanda bazajya babaha ibihangano byabo babimenyekanishe ku isi yose cyane cyane ku banyarwanda baba hanze.
TANGA IGITECYEREZO